banner

Burundi: Abanyarwandakazi 4 bafunzwe bashinjwa kuba intasi

Abagore bane b’Abanyarwanda bamaze amezi abarirwa muri abiri bafungiye i Gitega mu Burundi, nyuma yo gufatirwa ku butaka bw’iki gihugu bashinjwa kuba intasi.

Umwe muri aba bafunzwe avuga ko we na bagenzi be mbere yo gufungirwa i Burundi bari bahatashye ubukwe.

Uyu witwa Nyirahabineza Chantal, yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko  bagifatwa babanje kugira ngo biroroshye, kuko binjiye i Burundi berekanye ibyangombwa byabo batererwaho cashet, ku buryo batumva impamvu bafunzwe bitwa intasi.

Avuga ko ku mupaka babemereye kumara muri kiriya gihugu iminsi itatu, ariko ngo bakihava bageze i Gitega inzego z’umutekano zarabahagaritse zibaka ibyangombwa, berekanye impapuro z’inzira zo mu Rwanda bahita bafungwa.

Ubuyobozi bw’i Burundi ngo bwabashinje ko bari bagiye guhungabanya umutekano w’icyo gihugu bibita za maneko, mbere yo kujya gufungirwa muri Gereza y’i Gitega.

Ati: “Ese niba u Burundi bufite ubuyobozi bwiza wafunga umuntu umwita maneko nta kintu ushingiyeho?…Tubayeho nabi, mu buzima bukakaye.”

Nyirahabineza avuga ko aho we na bagenzi be bafungiye basabwe gutanga ruswa, batanga arenga miliyoni 10 z’amafaranga akoreshwa i Burundi, ariko ikibazo cyabo nticyakemuka kuko bakomeje gusabwa andi mafaranga.

Inkuru Wasoma:  Justin Bitakwira yashinje u Rwanda guteza umwiryane muri Kivu

Uyu munyarwandakazi wasize mu Rwanda abana babiri n’umukozi mu nzu asanzwe akodesha; avuga ko afite impungenge z’uko bazasohorwa muri iyo nzu.

Uyu kandi mu izina rya bagenzi be yatabaje abayobozi batandukanye ba Leta y’u Burundi kugeza kuri Perezida Evariste Ndayishimiye ngo bafashwe.

Me Michella wunganira mu mategeko bariya Banyarwandakazi, avuga ko baregwa kuba intasi, gusa akemeza ko ibyo birego nta shingiro bifite.

Ati: “Baburanye ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ariko bategetse ko baburana bafunzwe. Njyewe ubu ndizera Imana ko ari yo izabakurayo iciye mu nzira yayo, kuko ni abere. Ni uko ‘diplomatie’ (umubano w’u Rwanda n’u Burundi) ubu imeze nabi, bahise babizira.”

Guverinoma y’u Rwanda ntacyo iratangaza ku ifungwa rya bariya baturage.

Nyirahabineza icyakora avuga ko umwe mu bakora muri Ambasade y’u Rwanda i Burundi bamubwiye ikibazo cyabo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!