Kuva mu ntangiriro za Nzeri, abantu 226 bamaze kwandura cholera muri komini za Cibitoke na Bukinanyana, mu Ntara ya Bujumbura, mu burengerazuba bw’u Burundi. Ibigo byita ku barwayi byarengewe ubu birahabwa inkunga n’abaganga batagira umupaka (MSF), kubera ko iki cyorezo cyiyongera, bitewe no kubura amazi meza n’ibikorwa remezo by’isuku.
Icyorezo cya cholera kirimo kwiyongera mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu cy’u Burundi. Nk’uko byatangajwe n’umuganga mukuru w’akarere k’ubuzima ka Cibitoke, abantu 226 banduye iyi ndwara hagati y’itariki 4 na 18 Nzeri.
Muri bo, 84 barimo kuvurirwa mu kigo gishinzwe kuvura cholera i Rugombo, mu gihe abarwayi 130 bamaze gusubira mu rugo nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga.
Muganga abisobanura agira ati: “Turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo tuvure abarwayi tubifashijwemo n’abaganga batagira umupaka. Ku rundi ruhande, turimo kongera ubukangurambaga no gusukura amazi yo mu ngo”.
Amazi y’imbonekarimwe kandi akenshi yanduye
Mu turere twinshi, abaturage bagaragaza kubura amazi meza. Amavomo rimwe na rimwe amara ibyumweru byinshi nta mazi, bigatuma imiryango ivoma amazi mu nzuzi za Nyakagunda, Nyamagana, Muhira, Kaburantwa, na Rusizi, cyangwa mu bishanga.
Nyamara, amazi y’izi nzuzi kenshi aba yarahumanyijwe n’imiti yica udukoko ikoreshwa mu buhinzi. Uku kubura amazi yo kunywa byiyongereyeho indi mbogamizi: ingo nyinshi zidafite imisarani ihagije, byoroshya ikwirakwizwa ry’indwara.