Burundi: Icyo Abarundi batekereza nyuma y’uko Komiseri wa Polisi atemaguwe

Kuva ku wa Kabiri 02 Mutarama 2024 mu gihugu cy’u Burundi, hari kuvugwa inkuru y’urugomo rwakorewe Komiseri wa Polisi mu gace ka Rutana, Majoro Japhet Mukeshimana watemaguwe n’abantu bakoresheje umuhoro birangira ashizemo umwuka.

Polisi yavuze ko ibi byabereye ku musozi wa Nkanka muri Komini ya Giharo mu Ntara ya Rutana mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’u Burundi. Ikomeza ivuga ko kugeza ubu abantu umunani bakekwa aribo bamaze gutabwa muri yombi ndetse ngo batemaguye uyu mugabo bakoresheje umuhoro ubwo yari mu murima w’ibiti yari aherutse kugura.

Umupolisi umwe utashatse kumenyekana yabwiye SOS Media Burundi dukesha iyi nkuru ati “Yasize umukozi we ku muhanda hafi y’umurima we, nyuma y’igihe gito umugore we yaje kumenyesha umukozi we ushinzwe itumanaho ko Japhet atarimo kuboneka, ubwo uyu mukozi yageraga mu murima yasanze Japhet yishwe amaze gutemagurwa mu mutwe.”

Iyi nkuru ikimara kumenyekana bamwe  mu Barundi bahise batangira gutekereza ko nyakwigendera yaba yaguye mu gaco k’abayoboke ba CNDD-FDD, ishyaka rya Perezida. Ibi bakabikura ku kuba yishwe amaze guta muri yombi imbonerakure 3 za CNDD-FDD, ndetse muri bamwe yari yafunze harimo ukekwaho ubwicanyi.

Kugeza ubu Polisi ndetse n’igisirikare byohereje ingabo muri aka gace, bakaba batangiye iperereza ryimbitse, nibura abantu umunani nibo bamaze gutabwa muri yombi, aba barimo abagore babiri. nyamara nubwo abenshi bari gukeka ko ibi byakozwe na bamwe mu bayoboke ba CNDD-FDD, polisi yatangaje ko iri gukora iperereza ryayo.

Inkuru Wasoma:  Abamotari bahawe amasaha ntarengwa bari mu muhanda uzayirenza agashyirirwaho ibihano

Inkuru Wasoma:  Inkende zagabye igitero ku biro by’Akarere zituma abayobozi batanga serivisi mbi kubera ibyo zibakorera

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved