Kuri uyu wa Gatatu ahagana saa mbiri z’ijoro, umuryango wo mu gace ka Rusiga, muri Komini ya Cibitoke, Intara ya Bujumbura (mu burengerazuba bw’u Burundi) wagabweho igitero cya grenade cyahitanye umukecuru gikomeretsa bikabije abandi bantu batatu bo mu muryango umwe.

 

 

Ibi byabereye hagati y’imihanda ya 9 na 10 mu gace ka Rusiga, mu gihe umuryango wari uri gufata ifunguro rya nimugoroba. Bitunguranye, grenade yatewe n’abantu batamenyekanye yaturikiye mu nzu, ihita yica umukecuru. Umusaza n’abana babiri bakomeretse bikabije.

 

 

Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro, aho barimo kwitabwaho byihutirwa nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga. Umurambo w’uwishwe wajyanwe muri morgue mu gihe hagikorwa iperereza.

 

 

Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’umutekano abitangaza ngo iki gitero gisa nk’icyari cyateguwe, ariko ababikoze bakaba bataramenyekana.

Abayobozi b’inzego z’ibanze bo bagaragaje ko batunguwe, bavuga ko ako gace kari gatekanye nta mateka y’ibikorwa nk’ibyo gafite.

 

 

Hagati aho, polisi yatangije iperereza kugirango hamenyekane abagabye iki gitero kandi hamenyekane n’impamvu zabo, abayobozi bakaba basaba abaturage ubufatanye.