Kugerageza guta muri yombi ukekwaho kuba ari we wagize uruhare mu gitero cyagabwe ku murwanashyaka utavuga rumwe n’ubutegetsi byahindutse imirwano ahitwa Nyanza-Lac. Urubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi rwishyize hamwe rurwanya abapolisi, bigaragaza umwuka ugenda urushaho kuba mubi muri iyi komini yo mu majyepfo y’u Burundi.

 

Ku wa Mbere, itariki ya 5 Gicurasi, umwuka warushijeho kuba mubi cyane ku Mudugudu wa Kabo, muri Zone ya Muyange, Komini ya Nyanza-Lac. Imbonerakure, urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD, bitambitse n’ingufu zabo zose ifatwa rya Benjamin Niyoyankunze, wagaragaye ko ari we ukekwaho kuba ari we wagize uruhare runini mu gitero cy’urugomo cyibasiye umurwanashyaka utavuga rumwe n’ubutegetsi.

 

Abatangabuhamya bavuga ko gutabara kwa polisi kwakurikiye icyo gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, itariki 2 rishyira ku wa Gatandatu, itariki ya 3 Gicurasi nk’uko tubikesha SOS Medias Burundi. Jonas Niyomwungere, umurwanashyaka wa Sahwanya-FRODEBU akaba n’umwe mu bagize ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Burundi bwa Bose, yagabweho igitero cy’impiri n’amabuye. Nyuma yo gukomeretswa bikabije, yasizwe aho ngo ahapfire nk’uko bene wabo babitangaza. Umwe muri bo ati: “Yari aciwe ukuguru.”

 

Nyamara, guta muri yombi ukekwa byitambitswe bikomeye n’Imbonerakure. Bivugwa ko Imbonerakure nyinshi zagose abapolisi, basakuza . Umuturage wo mu gace ka Muyange yagize ati: “Abapolisi bari hafi kwamburwa intwaro. Bagombaga gusubira inyuma kugira ngo birinde kumena amaraso.”

 

Kugeza ubu, nta kintu na kimwe cyigeze gitangwa n’abayobozi b’Intara ya Makamba cyangwa abayobozi b’igihugu. Ni mu gihe hatazwi uko ubuzima bwa Jonas Niyomwungere buhagaze ubu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.