Ubuzima buragenda bugora imiryango myinshi mu murwa mukuru w’ubukungu w’u Burundi. Ifaranga rikabije guta agaciro, izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, hamwe n’ikibazo cy’ubukungu kimaze igihe kinini cyibasiye ingo nyinshi. Bamwe mu bagore basobanura urwego rw’ubukene bugeze ku ntera iteye ubwoba.
Ibura ry’ibiribwa riragaragara mu duce twinshi twa Bujumbura. Abagore, akenshi bamenya iby’ingo umunsi ku munsi, bavuga ko batakibasha kugaburira abana babo.
Umuturage utuye mu gace ka Nyakabiga i Bujumbura agira ati: “Inzara igiye kutwica ndetse n’abana bacu.” Kimwe na we, ababyeyi benshi babajijwe mu murwa mukuru w’ubukungu basobanura ko iki kibazo bitagishoboka kukihanganira nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga.
Kuva mu mezi make ashize, ibiciro by’ibiribwa byagiye byiyongera mu murwa mukuru w’ubukungu w’u Burundi. Imiryango myinshi ivuga ko itakibasha kwigaburira buri munsi.
Abacuruzi bavuga ko ubu umuceri ugura amafaranga 7000 y’Amarundi (Fbu) ku kilo (3,424 Frw), ibishyimbo 3.000 Fbu (1,467 Frw), n’inyanya 5.500 Fbu. Umubyeyi w’abana batatu bise N.D. yagize ati: “Hamwe na 10,000 Fbu (4,892 Frw), ntushobora gutegura ifunguro ryuzuye.”
Undi mugore, umucuruzi wo ku muhanda, yongeyeho ati: “Abana bacu barangije amasomo, ariko nta kazi bafite. Mbere, twashoboraga kubagaburira, ariko ubu na byo biragoye. Kubona ifunguro rya buri munsi byabaye ikibazo gikomeye.”
Imiryango imwe n’imwe ngo ibona abana babo bajya mu bindi bihugu bashaka ubuzima bwiza. Uwo bise J.N., umupfakazi wo mu gace ka Bwiza, n’amarangamutima menshi yagize ati: “Abahungu banjye bagiye muri Zambia. Ntabwo bahunze intambara, ahubwo ni inzara. Sinari ngifite uburyo bwo kubafasha.”
Ku masoko, uko ibintu bimeze ntibitanga icyizere. Abacuruzi nabo baratabaza. Umucuruzi ku isoko rya Nyakabiga yagize ati: “Niba ntagikozwe, umuceri wo mu rwego rwo hasi ushobora kugura amafaranga 10,000 y’Amarundi ku kilo umwaka utaha.”
Kuri Dative, undi mubyeyi wasanzwe kuri Avenue du Large, yavuze ko ubukene bwageze mu byiciro byose by’imibereho.
Ati: “Twebwe abagore nitwe ba mbere bababaye. Amafaranga aratakaza agaciro kayo. Ndetse n’abakozi ba Leta ntibagishoboye kwibeshaho.”
Aba bagore bose barahamagarira guverinoma guhita ifata ingamba zo guhagarika izamuka ry’ibiciro rikomeje. Baravuga ko: “Niba nta kintu gikozwe, ejo igihe kizaba cyarenze.”
Nk’uko abahanga mu bukungu benshi babajijwe na SOS Médias Burundi babitangaza, ngo iri zamuka ry’ibiciro rifitanye isano n’ihungabana ry’ubukungu rikomeje ndetse n’ibura rya peteroli rimaze hafi imyaka itanu mu gihugu.