Urukiko rukuru rw’intara ya Ngozi iherereye yo mu gihugu cy’u Burundi rwahanishije igihano cy’igifungo umugore witwa Ahishakiye Esperance utuye ahitwa Rusuguti muri Ngozi, aho rwamukatiye gufungwa imyaka 10 ndetse n’ihazabu y’amafranga y’amarundi ibihumbi 200fbu azira gutwika umwana we ku munwa. Uwihaye watangiye amashuri abanza mu 1975 asoza ayisumbuye muri 2022 yavuze inzozi ze harimo no kwiga kaminuza.
Urukiko rwakatiye uyu mugore kuri uyu wa 28 gashyantare 2023, aho yahamwe n’icyaha cyo gutwika umwana we w’imyaka 7 umunwa akoresheje umupanga ushyushye, bikaba byarabaye kuri uyu wa 20 gashyantare 2023. Uyu mugore yaburanye yemera icyaha, avuga ko yabikoze abitewe n’agahinda akaba yaburanaga asaba ko yafungwa umwaka umwe nk’uko Jambo web yo mu Burundi yabitangaje.
Nk’uko byavuzwe mu rukiko, uyu mugore yatwitse umwana we amuziza ko amena amabanga ya nyina akabibwira abandi mugihe iyo uwo mugore yararanye n’umushyitsi w’umugabo. Abakoresha imbuga nkoranyambaga bo mu Burundi babonye ibi, bavuze ko ibyabaye kuri uyu mugore ari igihano cy’Imana kuko Atari umubyeyi, kandi ikigaragara ibi byo kurarana abagabo ashobora kuba yarabigize ingeso.