Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago mu myidagaduro nyarwanda, akaba ari umuhanzi ndetse n’umunyamakuru, mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023, yakoze igitaramo cyo kumurika Albumu ye ya mbere yise ‘Suwejo’, ni ibirori byabereye muri Camp Kigal, aho yaje guha ababyeyi be impano. Yavuze ko impano yahaye ababyeyi be ari uko nabo bakunda Perezida Paul Kagame.

 

Ubwo Yago yageraga ku musozo w’iki gitaramo yafashe umwanya ashimira ababyeyi be, anabagenera igihangano cy’ifoto ya Perezida Kagame. Maze asobanura impamvu yahisemo kubaha iyi mpano. Yagize ati “Ndabizi neza ababyeyi banjye bakunda Perezida Paul Kagame”.

Yago yakomeje agira ati “Ikirenze ibyo, dukura muzehe wanjye yatubwiraga uburyo yiganye na Nyakubahwa Perezida Kagame mu ishuri rimwe, Ntare High School mu gihugu cya Uganda, atubwira ko banize mu myaka imwe.” Yago akomeza avuga ko ibi ari ibintu yabwiwe kuva akiri muto.

 

Yago wari mu bikorwa byo kumurika Albumu ye aheruka gutangaza ko kubona uburyo Perezida Kagame yifotozanyije n’abandi bahanzi muri Village Urugwiro byatumye arushaho kumukunda.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.