Mutesi Jolly ukomeje kunezezwa n’umubano mwiza afitanye na nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly, yasangije abakunzi be ubutumwa bumufata mu mugongo yohererejwe na Mutesi. Ni ubutumwa Mutesi yoherereje Butera nyuma yo gushyingura abo mu muryango we bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu rwibutso rushya rwa Jenoside rwa Nyamagumba ruherereye mu karere ka Rutsiro.
Tariki 18 Kamena 2023 Butera Knowless yashyinguye abo mu muryango we 20 mu mibiri igera ku 10,438 yashyinguwe muri urwo rwibutso. Mu butumwa Mutesi yoherereje uyu muhanzikazi, akoresheje ikaramu yamusabye gukomera kuko Atari wenyine anamwizeza gukomeza kumuba hafi.
Yagize ati “Uraho mwamikazi, mboherereje ubu butumwa bw’urukundo n’impuhwe buguhumuriza nyuma yo kubona abawe wakundaga bagashyingurwa mu cyubahiro. Ndagira ngo nkubwire ko utari wenyine turagukunda kandi turakwifuriza gukomeza gukomera nk’uko bisanzwe. Nakifuje kuba nari mpari nkaguherekeza, ndagukumbuye cyane.”
Mutesi Jolly na Butera Knowless basanzwe ari inshuti cyane. Butera Knowless yatangaje ko abashyinguwe 20 barimo ababyeyi bose ba nyina, abavandimwe umunani ba nyina n’abandi, gusa bakaba hari abo bataramenya aho baguye ngo na bo bashyingurwe mu cyubahiro.