Ubwo yabazwaga ku bimaze iminsi birimo kuvugwa ko afitanye ibibazo na mugenzi we Bwiza, Umuhanzikazi Butera Knowless yavuze ko hari aho abavuga bakwiriye kujya bagarukira, ashimangira ko nta kibazo afitanye na Bwiza, ndetse kandi avuga ko niyo cyaba kinahari, ibibazo biterwa n’abantu kandi bikanakemurwa n’abantu.
Ni ku mugoroba wo kuwa 26 Ukuboza 2024 mu gitaramo cya Gen-Z comedy, aho yari yatumiwe mu gace kacyo kitwa “Meet me tonight” ngo aganirize abitabiriye barimo n’urubyiruko ku mahirwe rufite yo kwiteza imbere.
Ubwo yabazwaga ku kuba bivugwa ko yagiranye ikibazo na Bwiza, Knowless yagize ati “Ndagisubiza mu buryo bworoshye, kandi twese turi bakuru turabizi, ikintu turi kuvuga ni icyerekeranye n’umukuru w’Igihugu. Njyewe ndi Butera, ni ubuhe bushobozi mfite ku buryo nonaha nahaguruka nkavuga nti inkuru hano zirarangiye reka tujye kuganira na boss (Perezida Kagame) mfite ubwo bushobozi?”
Abitabiriye bati “Oya” akomeza avuga ati “Ibyo birasubiza ibintu byinshi rero. Hari bimwe na bimwe nk’abantu bakuru nk’Abanyarwanda dushobora kugiriramo urwenya, ariko ni byabindi navugaga ko hari n’ahantu tuba tugomba kugarukira.”
Kuri Bwiza ni umuhanzi mwiza ufite ahazaza heza, ukiri muto, wigaragaje kandi ugikomeza kwigaragaza ku isoko ry’umuziki. Nifuza kumubona kure kandi atari we gusa.”
Yavuze ko hari igihe byigeze kubaho, aho wasangaga mu bahanzi bagombaga kuririmba mu gitaramo harimo umukobwa umwe, ari we gusa, cyangwa se babiri, agasanga uko waba ushaka gukora cyane kose warisangaga mu bagabo gusa, agasanga hari ibyo yakeneraga gufashwa n’abakobwa, ariko kubera ko bari mbara mu ruganda rwa muzika bikaba ngombwa ko abifashwamo n’abasore cyangwa abagabo bari kumwe.
Knowless yashimangiye ko ntakibazo afitanye na Bwiza ndetse nta n’undi bagifitanye, kandi biramutse binabayeho, ibibazo bikemurwa n’abantu kandi bigake