Butera Knowless yatunguye benshi ubwo yavugaga umuhanzi yahitamo ko bakorana indirimbo hagati ya The Ben na Bruce Melodie

Umuhanzikazi Butera Knowless uri mu bafite abakunzi benshi hano mu Rwanda, yashimangiye ubuhanga bwa Bruce Melodie na The Ben, abura amahitamo ubwo yari abajijwe n’umukunzi we umuhanzi umwe yahitamo ko bakorana indirimbo, agaragaza ko bose bakorana, kuko ngo ari abahanga mubyo bakora.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Butera Knowless yahaye abakunzi be umwanya ngo bamubaze ibibazo bashaka nawe abasubize. Umwe mu bamubajije yamubajije umuhanzi umwe yahitamo ko bakorana indirimbo hagati ya Bruce Melodie na The Ben.

Uyu mukunzi we yagize ati “Bibaye ngombwa ko hagati ya Bruce Melodie na the Ben uhitamo umuhanzi umwe mukorana indirimbo, wahitamo nde?”

Inkuru Wasoma:  Aisha yavuze ko atazasubira muri ‘ghetto’ y’umusore ngo amusasire uburiri anamukoropere inzu

Knowless yamusubije ko bose ari abahanga ndetse ko bose bafitanye indirimbo, agaragaza ko bibaye ngombwa bakorana n’izindi. Agira ati “Bose ni Abahanga, bose turazifitanye, Kandi twakongera tukanakora izindi bose.”

Butera Knowless yavuze ibi mu gihe aba bahanzi bombi bari barakoranye indirimbo, aho yakoranye na The Ben indirimbo bakayita ‘Mba Hafi’ yasohotse mu 2010, mu gihe Bruce Melodie bakoranye iyitwa  ‘Deep in Love’ yasohotse mu 2018.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved