Bwa mbere Gerard Mbabazi yavuze icyatumye asezera kuri RBA yari amaze imyaka 10 akorera

Mbabazi Gerard uri mu banyamakuru bafite izina rikomeye mu myidagaduro y’u Rwanda, yasobanuye impamvu nyamakuru yamuteye gusezera mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakur (RBA), yari amaze imyaka 10 akorera, avuga ko ntaho bihuriye na Sandrine Isheja Butera wagizwe Umuyobozi Wungirije wa RBA.  https://imirasiretv.com/undi-munyamakuru-wari-umaze-imyaka-10-akorera-rba-yasezeye-akurikiranye-na-anitha-pendo/

Mu kiganiro Ally Soudy On Air, Mbabazi Gerard yavuze ko gusezera muri iki kigo yatangiye gukorera mu 2014 byaturutse ku kuba yarabonaga atari kuzuza neza inshingano z’akazi bitewe nuko zari zimaze kwiyongera akabona guhuza ibiganiro bye byo kuri YouTube n’ibya televiziyo bidahura kandi bimunaniza cyane ahitamo kumesa kamwe ndetse no gutanga umwanya ku bandi.

Yagize ati “Abantu benshi bari babizi ko nzasezera muri Mata, gusa ntibyakunze mpitamo kubishyira muri Nzeri, hari ikiganiro nari mfite cyitwa Zoom In kuri televiziyo narinaragihagaritse kubera ko nari mfite shene ya YouTube (YouTube Channel) nkoraho ikiganiro cyitwa Inkuru Yanjye, kandi byose bikoresha amashusho nkabona kubihuza biri kunanira.”

Inkuru Wasoma:  Amayobera ni menshi kuri uyu mukobwa ushaka gatanya ku musore basezeranye byemewe n'amategeko ariko ntibabane.

Yakomeje agira ati “Rimwe na rimwe hari ibintu najyaga gushyira kuri YouTube nkabona biri kugongana n’ibyo kuri Televiziyo muri Zoom In ahandi nkumva bimwe byo kuri Televiziyo nabishyira kuri YouTube, naravuze nti ibi bintu bishobora kuzatuma nkora nabi, reka nsezera nticara hano ntari gutanga umusaruro noneho reka mpe umwanya abandi.”

Mu 2008, ni bwo Mbabazi yatangiye umwuga w’itangazamakuru, aho yatangiriye kuri Radiyo Huye. Gusa kubera ubuhanga yari yibitseho yahamaze amezi make, nyuma ahita yerekeza kuri Radio Salus ya Kaminuza y’u Rwanda yajyagaho umugabo igasiba undi. Yavuye kuri iyi radio muri 2011 ahita yerekeza mu itangazamakuru ryandika kugeza mu mpera za 2013 ubwo yerekezaga kuri KT Radio aho yavuye mu 2014 yerekeza muri RBA.

INKURU YABANJE

Undi munyamakuru wari umaze imyaka 10 akorera RBA yasezeye akurikiranye na Anitha Pendo

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved