Mu nkuru twabagejejeho ibushize, Umunyana Analysa Nido wamamaye cyane nka mama sava muri filime y’uruhererekane ya Papa sava, yavugaga ku rukundo rwe rwa kabiri byeruye ndetse anashimangira ko umugabo bazabana yamwambitse impeta, ndetse anavuga ku bukwe bwabo n’uwo mugabo, nubwo yari yatangaje ko ataragera igihe cyo kumwerekana.
Akenshi ibyamamare biba bitegerejwe n’abafana kenshi cyane kugira ngo bibamare amatsiko, ari naho abafana ba mama sava bakundaga kumubaza buri gihe ko yabereka umugabo we bazabana, nyuma y’uko muri 2015 yari yarashakanye n’umugabo bagatandukana, mama sava akaba yaravuze ko impamvu atarambanye n’uyu mugabo ari uko yashatse akiri muto ubwo yari afite imyaka 19 adasobanukiwe ibyo yari agiyemo.
Mu kiganiro bagiriye kuri Urugendo tv kuri uyu wa 07 ukuboza 2022, mama sava n’umukunzi we batangaje ko bakundana byeruye, ndetse mama sava abihamya amushimagiza mu magambo arimo urukundo ndetse n’urwenya bigaragaza ko basanzwe bamenyeranye, aho basobanuye uburyo bahuyemo ndetse n’uko bafashe umwanzuro wo gukundana, na mama sava akavuga icyatumye akunda uyu mugabo kurusha ibindi.
Uyu mugabo ugiye kubana na mama sava nawe yari asanzwe afite umugore baratandukana biri no mubyo mama sava yamukundiye ku kuba agiye kubana n’umuntu uzi icyo ashaka ndetse n’uburyo bwo kubaka urugo nta bintu by’imikino.
Ni ibintu abafana babonye bagatungurwa cyane, ugendeye ku bitekerezo byabo bagiye batanga, uhereye ku bagaragaje ko babashyigikiye ariko ntago habuze abatunguwe, ndetse bakamera nk’abanenga mama sava ku kuba yarimariyemo uyu mugabo cyane nk’uko yabigaragazaga mu ruhame.
Bimwe mu bitekerezo byatanzwe, Kubwimana yagize ati”abashi ni indyarya azakuguguna mpaka akumaze final uzarira nk’uruhinja.” Ingabire Justine yagize ati” ewe nawe azaguta sha, umugabo uta umugore agata n’abana, wararonse.” Mukamana Jaqueline ati” ngo yaguhojeje ay’uwambere yakurijije? Winsetsa rwose, n’uwa mbere ni uko wamuvugaga ni uko mumeranye neza, mu minsi mike nawe uzaba umuvuga ukundi, ntukizere abagabo, bitabaye ibyo uzatenguhwa bigutunguye.”
Abandi bagiye batanga ibitekerezo bagiye bavuga ko bizere ko ari ugutwika gusa kuko kubizana kuri iyi mihanda Atari igitekerezo cyiza, abandi babwira mama sava ko iyo ushimagije umugabo cyane nk’uko ari kubikora bigera aho ngaho yiyumvishe akagutenguha bityo ntakimariremo umuntu, hari n’uwamusabiye ko Imana yamurinda kwicuza kuko n’uwo yari afite bwa mbere yari umugabo.
Mama sava yari yarakoze ubukwe mu kwezi kwa 11 umwaka wa 2015 ariko aza gutandukana n’uwo bashakanye, naho uyu yagaragaje nk’umukunzi we akaba amaze igihe kingana n’umwaka urengaho ukwezi amwambitse impeta y’urukundo.