Hari hagiye gushira iminsi isatira icyumweru n’igice, umuyobozi wa Rwanda inspiration backup ISHIMWE Dieudonne uzwi ku izina rya Prince kid afunzwe n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB rumukurikiranyeho ibyaha byo kwaka ruswa y’igitsina abakobwa bagiye bajya mu marushanwa ya miss Rwanda uyu mugabo ategura.

 

Kuri uyu wa 04, ukwezi kwa 5, 2022 nibwo urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko dosiye ya prince kid bayishyikirije ubushinjacyaha, aho bamaze kwiga no gukora iperereza bamusanzeho ibyaha bitatu bikomeye cyane kandi bihanirwa n’amategeko agenga iki gihugu cyacu.

 

Mu butumwa umuyobozi wa RIB Murangira B. Thiery yahaye itangazamakuru yagize ati” none tariki ya 4, zukwezi kwa 05, RIB yohereje mu bushinjacyaha dosiye ya ISHIMWE Dieudonne ukurikiranweho ibyaha bitatu. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ibyaha bitatu aribyo, gukoresha imibonano mpuzabitsina ku ngufu (rape), akaba ari icyaha gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15 hakiyongeraho ndetse n’ihazabu iri hagati ya million imwe na million ebyiri”.

 

Umuyobozi wa RIB yakomeje avuga ati” icyaha cya kabiri ni ugukora cyangwa gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, akaba ari icyaha gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 n’imyaka 7 hakiyongeraho ihazabu y’amafranga y’u Rwanda ari hagati ya million imwe na million ebyiri. Hakiyongeraho icyaha cya gatatu aricyo guhoza undi ku nkeke, bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, gihanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri, hakiyongeraho ihazabu ari hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 200”.

 

Yakomeje avuga ati” uyu Ishimwe Dieudonne akaba akekwaho gukora ibi byaha mu bihe bitandukanye abikorera abakobwa bagiye bitabira irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda mu myaka itandukanye”. Umuyobozi wa RIB yakomeje avuga ko ubutumwa RIB itanga ari uko abantu bagendera kure ibi byaha, kuko uzabifatirwamo azahanwa igihe bigaragaye ko yabikoze cyangwa se yarabigizemo uruhare.

 

Yakomeje avuga ko kandi RIB isaba abantu bakorewe ibi byaha batinyuka bakavuga, bakegera ibiro bya RIB bibegereye cyangwa se bakegera ISANGE ONE STOP CENTER bakabafasha, cyangwa se bakegera abagenzacyaha bakababwira ibyababayeho nabo bakabasobanurira uko bagomba kubyitwaramo. Yakomeje avuga ko kandi abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagomba kwitonda cyane ku magambo bavuga, mu gihe hari uwakorewe ihohoterwa aho kumuvuga bamukwena ahubwo bakamubaye hafi kuko aba yakoze igikorwa cy’ubutwari igihe yatanze amakuru.

Ese bihuriye he kuba umu judge miss Jolie yarabwiye miss Muheto ko ari mwiza mu ijonjora rya mbere, Muheto akaza gutwara ikamba, gusohoka kw’amajwi yafashe prince Kid, no kwitwa Maneko? Umva icyo miss Muheto yabivuzeho.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved