Bwa mbere Sandra Teta avuze ku mubano we na Waesel ndetse ananenga abamuvuzeho mu bibazo bye.

Umunyarwandakazi Sandra Teta uri kubarizwa mu Rwanda nyuma yo kuva muri Uganda asa n’uhunze kubera ibibazo yagiranye n’umuhanzi Weasel babyaranye abana babiri bwa mbere yavuze ingaruka n’ibihe bibi yanyuzemo ndetse n’umubano afitanye na Weasel babyaranye.  Ingabire Marie Immacule avuze agahinda yatewe na miss Sandra Teta| yamuvuzeho ibyamubabaje kurusha ibindi.

Ni mu kiganiro yagiranye na Youtube Chanel ’Yago Tv Show’ aho Sandra yabajijwe umubano afitanye na Weasel babyaranye ariko umubano wabo ukaza kuzamo agatotsi aho yaje mu Rwanda nyuma y’amafoto atandukanye yagiye acicikana amugaragaza afite inguma ku mubiri bivugwa ko yazitewe n’uyu mugabo babyaranye. Ati” “Ni Papa w’abana banjye, ni ko tubanye nyine, ibindi byose ndakeka ari ubuzima bwite ariko ni Papa w’abana, ni n’ikintu kidashobora guhinduka niyo naba mfite ubugenge bumeze gute, ntibyahinduka. Ni cyo cyubahiro muha, ibindi byose…”

Avuga ko nubwo yanyuze muri izo ngorane, ariko icyamukomerekeje kurusha ibindi ari ukuntu byasakujwe ku mbuga nkoranyambaga. Ati “Ikintu navuga ku mbuga nkoranyambaga, rwose ntimukazihe umwanya kuko zigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe bw’abantu benshi, burya ntimukabone umuntu bari kumuvuga ngo mwumve ko ari ibintu byoroshye.”

Inkuru Wasoma:  Rubanda batangiye kwikoma abakobwa b’aba miss ko bashaka kubeshyera Prince kid uyobora miss Rwanda nyuma y’uko urukiko rwanzuye ko aburanira mu muhezo.

Ati”Urabibona ukumva ibitekerezo byinshi birwanira mu mubiri wawe. Buri wese akumva ko afite ibitekerezo ku buzima bwawe.” Akomeza agira ati “Burya ntimukabone umuntu asaze ngo mugire ngo ni ikintu gito, ni ibintu byinshi birwanira mu mutwe wawe, iyo udashoboye kubiturisha ngo ubyakire byose, bivamo ibibazo byo mu mutwe.” Sandra yaboneyeho no kunenga abanyamakuru bakora inkuru zihabanye n’ukuri bagamije inyungu zabo ariko ntibite ku ngaruka zishobora kugera kuwo bari kuvugaho. source: Umuryango.

Weasel umugabo wa Teta Sandra yihenuye ku bantu bashaka ko batandukana| “abanzi mwiyahure kuko Teta Sandra ntateze kundeka.

Tidjara kabendera avuze impamvu eshatu nkuru zituma umugore asambana anagira inama abakobwa bose.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved