Bwa mbere The Ben agize icyo avuga kuri Bruce Melodie waririmbye yambaye ibendera ry’Igihugu/Meddy niwe wanyigishije byinshi ku Mana

Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben, ubwo yari akubutse mu gihugu cya Canada aho yari avuye gutaramira abakunzi b’umuziki, The Ben agisohoka mu kibuga cy’indege yakiriwe n’abanyamakuru batari bake, bahita batangira kumubaza ibibazo byinshi ku ngingo zinyuranye  ndetse abanyamakuru baboneraho kumubaza ku mahitamo ya Meddy wahisemo kwiyegurira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

The Ben yagize ati” njye byaranshimishije cyane, kugira amahitamo nkariya akomeye. N’ubundi kuva kera yari yariyeguriye Imana. Arabizi niwe muntu nigiyeho ibintu byinshi ku Mana, muri make rero navuga ko Meddy ari umuntu ukunda Imana.” Abanyamakuru baboneyeho bamubaza niba we nta mahitamo yo gukora Gospel, yavuze ko ari umuziki akora neza ariko nanone umuziki usanzwe nawo akora mu gihe ugifasha abantu benshi nta kibazobimuteye.

Ben yabajijwe ukuntu yakiriye ibitaramo Bruce Melodie ari gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asubiza avuga ko ari ibintu bihambaye ndetse ari guhesha igihugu ishema. Yagize ati” Melodie ni umuhanzi wasohokeye igihugu ubwo rero akeneye gushyigikirwa bihagije, ni uko nari maze iminsi mpuze ariko ngiye gukurikirana ndebe ibyo namufasha.”

Uyu muhanzi The Ben akaba yemereye abakunzi be ko indirimbo ye nshya iri hafi n’ubwo ahugiye mu gutegura ubukwe bwe. Yemeje ko Otile Brown azaba ahari kuko yamaze kumwemerera ndetse na Diamond yaramutumiye nubwo Atari yabyemeza. Naho kuri Tiwa Savage yavuze ko nta bintu by’ubukwe bavuganye.

Inkuru Wasoma:  Kenny Sol yuriye indege aho agiye gukorera ibitaramo mu gihugu cya Canada-AMAFOTO

Inkuru Wasoma:  Nadia wo muri City maid ati” nakoze muri miss Rwanda byose ndabizi, ibya prince kid ni Imana gusa”. Yavuze ibyo yabonaga akora muri miss Rwanda.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved