Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben aganira n’itangazamakuru yasabye imbabazi mugenzi we Bruce Melodie, nyuma yo gutekereza ko yamusuzuguye kubera kutabasha gukorana imishinga y’indirimbo ebyiri bari bafitanye.
The Ben atangaje ibi nyuma y’igihe ku mbuga nkoranyambaga hacicikana amagambo ya Bruce Melodie avuga ko yahamagawe na The Ben ngo bakorane indirimo, nyamara ngo ubwo Bruce Melodie yari ageze muri ‘Studio’ yasanze The Ben ari kwikinira ‘Playstation’ bituma iyi ndirimbo idakorwa ngo irangire.
Kuri uyu wa Gatandatu ubwo The Ben yaganiraga n’itangazamakuru, ibibazo byinshi yabajijwe byagarukaga kuri Bruce Melodie, yabajijwe k’uby’umushinga w’indirimbo ye na Bruce Melodie byarangiye hatamenyekanye irengero ryayo bigatuma Melodie abifata nk’agasuzuguro.
Asubiza iki kibazo yatangiye asaba imbabazi, avuga ko ubusanzwe agasuzuguro atari ikintu kimuranga. Ati “Ndasaba imbabazi niba hari aho naba naragaragaye nkaho nasuzuguye kuko ntabwo gusuzugura njya mbikora pe! Ahubwo wenda nshobora kuba hari irindi kosa nakoze ariko si ugusuzugura nk’uko byafashwe.”
The Ben yavuze ko ubwo Bruce Melodie yari ageze muri studio yasanze undi ari gukina ‘Playstation’ hamwe na Zizou kandi ngo bari batangiye shampiyona nshya bagomba kuyirangiza. Yakomeje avuga ko atigeze amusuzugura na gato ahubwo icyabaye ni uko Bruce Melodie yananiwe kwihangana, ahita abifata nk’agasuzuguro kandi atari ko biri.
The Ben yakomeje avuga ko nyuma y’iki gihe yumvise iyi ndirimbo maze yumva ibirimo bidashimishije bityo yanga ko yajya hanze. Ati “Urumva abantu babiri iyo bagiye gukorana indirimbo, biba ari ugusangira ibitekerezo by’abantu batandukanye. Rero bisaba guhuza impande zombi ariko mu gihe bidahuye uba ugomba kubireka.”
Uyu muhanzi asobanura ko ibi bisanzwe bibaho ku bahanzi bafatanyije indirimbo, aho umwe yayikunda mu gihe undi shobora kutayikunda yatanze urugero rwa Meddy na Diamond Platnumz wo muri Tanzania avuga ko bafitane indirimbo ebyiri ariko ntizasohotse kuko ntabwo bazihurijeho, iyakunzwe na Meddy ntiyakunzwe na Diamond Platnumz mu gihe iyo Diamond Platnumz yakunze Meddy atayikunze.
Icyakora n’ubwo The Ben yavuze ko yakoranye indirimbo imwe na Bruce Melodie hari amakuru avuga ko aba bombi bakoranye indirimbo ebyiri bakabura n’imwe isohoka kubera kudahuza.