Umunyana Analysa Nido wamenyakanye nka Mama sava yatangaje icyatumye atandukana n’umugabo bari bamaze igihe mu rukundo. Ni mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV ubwo yeruye akavuga ko atagikundana n’umunyamakuru Alpha nyuma yo gusanga hari ibitagenda neza mu rukundo rwabo. Ibyo wamenye ku mushinga wa mbere w’itsinda ry’abagore biyise ‘Kigali boss babes’ ryavugishije benshi
Yavuze ko yakundanye na Alpha igihe kikagera nyuma bakabona ko ibyiza ari uko batandukana, ati “hari ibyabayeho ngo dufate uwo mwanzuro, umwe muri twe ntiyabyifuzaga ariko twabonye ko ibyiza twabihagarika, buriya mu rukundo habaho kumanuka no kuzamuka hari aho umuntu agera akabona ananiwe.”
Yavuze ko abavuze ko baba baratandukanijwe n’uko hari umwe wifuzaga kwihutisha ubukwe Atari ukuri, kuko ubukwe nabwo babutekerezagaho ariko igihe kitaragera kuko batari babona za gatanya. Ati “muri twe ntawari witeguye gukora ubukwe, yego twarabitekerezaga ndetse byari muri gahunda zacu ariko hari hakiri imbogamizi kuko ntago arabona gatanya nanjye sindayibona.”
Abajijwe ku kuba yaratwaye umugabo w’abandi yavuze ko nta mugabo yatwaye kuko Alpha ntago ari inka ngo baramushorera kuko yari afite uwo basezeranye, ndetse na we yari amufite bityo mbere yo gukundana bari babyumvikanyeho kandi muri bon ta wabanaga n’uwo basezeranye mbere, barihuza barakundana, bityo ibyo ntaho bihuriye no gutwara umuntu.
Yakomeje avuga ko bose n’ubundi bari mu nzira zo gushaka gatanya nabo basezeranye mbere. Yatangaje ko ibye na Alpha byatangiye kwangirika muri Mutarama 2023 ari naho havuye umwanzuro wo gutandukana. Yavuze ko yatandukanye n’umugabo kandi akaba azi uko bibabaza, bityo yahisemo gutandukana n’abakunzi aho gutandukana n’umugabo kugira ngo niyubaka atazongera gusenya.
Ubusanzwe Nido yavutse kuwa 16 ukwakira 1996, avukira mu karere ka Gasabo mu mugi wa Kigali, mu murenge wa Gisozi, aho yinjiye muri sinema nyarwanda mu mwaka wa 2017 akina muri filime ya Seburikoko, ariko aza kumenyekana cyane mu gihugu ubwo yagaragaraga muri papa sava.