Ku itariki 26 mata 2022 nibwo hamenyekanye amakuru y’itabwa muri yombi rya Ishimwe Dieudonne wahoze ari umuyobozi wa Rwanda Inspiration back yanabarizwagamo irushanwa rya miss Rwanda, aho byavuzwe ko yagiye asaba ruswa y’igitsina abakobwa bagiye bitabira iri rushanwa kugira ngo bagere kure muri iri rushanwa.
Amakuru yavuzwe ko ifungwa rye ryabanjirijwe no guhamagazwa kugira ngo abazwe ku byaba akekwaho ndetse no ku modoka ya Miss Muheto Divine yari yaratsindiye nka Nyampinga wa 2022, biza kurangira ahise atabwa muri yombi nk’uko umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, Murangira B. Thierry yabitangaje ati “Ni byo koko Ishimwe Dieudonne usanzwe ategura Miss Rwanda arafunze”
Dr Murangira yatangaje ko Prince Kid akekwaho “Icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bajya mu marushwanwa ya Nyampinga (Miss Rwanda) mu bihe bitandukanye”. Yavuze ko Prince Kid “Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera. Iperereza rirakomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha”. Icyo gihe nibwo hatangiye kuvugwa amakuru menshi atandukanye kuko gutabwa muri yombi kwe kwari gukurikiye ukwegura kwa Miss Nimwiza Meghan nk’umuyobozi muri iri rushanwa. “Ese miss Meghan NIMWIZA yaba yarasezeye mu marushanwa ya miss Rwanda nk’umu Judge kubera Prince kid?”| abakunzi ba miss Rwanda bafite ibyo bari kubivugaho.
Tariki ya 4 gicurasi 2022, nibwo dosiye ye prince kid yashyikirijwe ubugenzacyaha nk’uko twabibagejejeho muri iyi nkuru, ndetse ninabwo RIB yatangaje ibyaha akurikiranweho nyirizina n’ibihano byabyo ashobora guhabwa igihe ibyaha byaba bimuhamye.
Amakuru IMIRASIRE TV yamenye ni uko Ishimwe Dieudonne azitaba urukiko kuri uyu wa 05 ukwakira 2022 aho azaburana mu mizi ku byaba akurikiranweho byo gusaba no gukoresha undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse no guhoza ku nkeke, aho ibi byaba abikurikiranweho ku bakobwa bagiye bitabira amarushanwa ya miss Rwanda mu bihe bigiye bitandukanye.
Amakuru dukesha ikinyamakuru mamaurwagasabo ni uko ikirego cyo gufata kungufu no kunyweshwa ibiyobyabwenge byari byaravanwe mu kirego cya Prince kid ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa, ubushinjacyaha bwongeye kukigarura muri uru rubanza aho hitezwe ko bushobora kuba bwarazanye ibindi bimenyetso bishya kuri cyo bizashinja prince Kid.
Iri rushanwa rya miss Rwanda nubwo RIB yatangaje ko yari imaze igihe kinini ishaka amakuru yimbitse ku biberamo, ariko nibwo abantu benshi batangiye kuvuga bimwe mubyakwitwa amabanga aberamo imbere, kuko haba abaribarizwagamo ndetse n’abarizi ku rihande batangiye kuvuga amagambo atandukanye kuri ryo, aho hari n’imico imwe n’imwe yagiye ivugwa ku bakobwa bamwe na bamwe baryitabiriye. REBA NK’IYI nkuru >>> Ibi bintu birenze ukwemera!! Uyu mukobwa ashyize byose hanze Miss Liliane, Elsa na Meghan baryamana na Prince Kid. Umva impamvu Miss Meghan yiyeguje muri miss Rwanda.
Mu makuru yakomeje gucicikana hari n’ayavuze ko miss Muheto yagiye muri iri rushanwa rya miss Rwanda nka maneko, dore ko ariwe wavuzwe cyane muri iyi dosiye ya Prince kid. Ese bihuriye he kuba umu judge miss Jolie yarabwiye miss Muheto ko ari mwiza mu ijonjora rya mbere, Muheto akaza gutwara ikamba, gusohoka kw’amajwi yafashe prince Kid, no kwitwa Maneko? Umva icyo miss Muheto yabivuzeho.
Ku itariki 9 z’ukwezi kwa gicurasi nibwo ministeri y’urubyiruko n’umuco yashyize hanze itangazo rivuga ko irushanwa rya miss Rwanda ribaye rihagaritswe by’agateganyo mu gihe hagishakirwa umuti ibibazo biribarizwamo. Miss Rwanda isanzwe iyobowe na Prince Kid irahagaritswe| impamvu nyamukuru Ministeri y’urubyiruko n’umuco irayivuze
Nyuma kandi nibwo miss Iradukunda Elsa yaje gutabwa muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano zashyizweho umukono na noteri bandikira ubutabera ko bwarenganura Prince kid. Ese abandi ba miss banditse ayandi ma baruwa arenganura prince kid nka miss Elsa nabo barafungwa?
Tariki 11 gicurasi nibwo prince kid yitabye urukiko bwa mbere aho yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo,ariko tariki 16 urukiko rwemeza ko ajya gufungwa muri gereza mu gihe hagikusanwa ibimenyetso, arajurira urubanza rwa kabiri rwabaye tariki 26 gicurasi biza kurangira n’ubundi imyanzuro yemeje ko aguma muri gereza. Prince Kid mu rubanza yihakanye amajwi yumvikanye asaba happiness miss Muheto avuga ko ari amacurano.
Hari hashize amezi 6 yose Ishimwe Dieudonne ari muri gereza ya mageragere ategereje kuburana urubanza mu mizi, bikaba byitezwe y’uko kuri uyu wa 05 ukwakira 2022 aribwo yitaba urukiko, rukaba ari urubanza abantu benshi bafitiye amatsiko y’uko ruzagenda.