Bwa nyuma na nyuma Social Mula atangaje icyo yita ubuhemu yakorewe na Dj Brianne n’inzira zigoye bahuriyemo i Burayi.

Mu nkuru duherutse kubagezaho ibushize, Dj Briane wari wajyanye na Social Mula i Burayi yavugaga ko uyu muhanzi yamutengushye cyane hafi no kumuviramo urupfu, gusa nanone nyuma Briane aza kuvuga ko yari yabifashe ukundi nk’uko twabibatangarije muri izi nkuru. Mu gahinda kenshi uku niko Dj Brianne yasobanuye ibibazo yahuriyemo nabyo i Burayi anashyira mu majwi umuhanzi wabimuteye. Gusa Social Mula we nta kintu yari aratangaza kubyo Dj Briane yavuze Akigera mu Rwanda Dj Brianne asobanuye icyatumye agaragaza Social Mula nk’umuhemu kandi bitari ngombwa.

Social Mula wari wajyanye na DJ Brianne i Burayi mu bitaramo bitandukanye, yakomoje ku bibazo bagiriye mu rugendo rwabo, n’uko yibwe agakapu karimo ibikoresho bye bitandukanye. Kugeza ubu Social Mula we aracyari i Burayi, mu gihe DJ Brianne yageze mu Rwanda mu minsi mike ishize.

Mu kiganiro yahaye IGIHE, yagarutse ku nkuru ndende y’urugendo rwe na DJ Brianne bageze mu Burayi mpera za Ugushyingo 2022, mu gihe igitaramo cyabo cyari kuba ku wa 30 Ukuboza 2022. Yagize ati “Tujya kuza natumiwe ku giti cyanjye nk’umuhanzi, sinari nzi ko nzafatanya na DJ Brianne, ni na we ubwe watumye tuza hano mbere y’igitaramo kuko yari yasabye abamutumiye ko bibaye byiza yaza mu Ugushyingo 2022.”

Social Mula akomeza avuga ko Brianne yabwiye ikigo cyabatumiye ko we afite aho azaba yibereye, mu gihe azaba ategereje umunsi w’igitaramo. Ngo yababwiye ko aramutse ataje kare byazatuma ajya mu kandi kazi, mu gihe Ukuboza kwamusanga mu Rwanda. Ibi byatumye basaba Social Mula ko bagendera rimwe, ntiyazuyaza arabyemera, bafata rutemikirere berekeza i Burayi, aho DJ Brianne yari agiye gutaramira bwa mbere.

Inkuru Wasoma:  Apotre Mutabazi yasubije uwavuze ko ari we wagapfuye pasiteri Theogene agasigara

Aba bombi bageze i Bruxelles amahoro, umunsi wa mbere barara muri hoteli bateguriwe. Nyuma nibwo Social Mula yagiye gushaka aho yakomeza kuba mu minsi yari isigaye ategereje igitaramo. Ati “Mu by’ukuri ntabwo umuntu yagutumira mbere y’ukwezi ngo akwiteho icyo gihe cyose. Ubwo njye niteguraga gukora urundi rugendo rwo gushaka icumbi nari nizeye, Brianne we yahise ahamagara abantu ababwira ko atari kwitabwaho.”

Akomeza agira ati “Hari umwe mu nshuti ze yahamagaye amusaba ko yaba aje iwe icyo gihe. Nanze guhita njya aho nagombaga kujya, ndamuherekeza, batwakira neza.” Social Mula avuga ko bakigera aho DJ Brianne yari agiye gucumbika, yibwe agakapu karimo amasaha atatu harimo n’igura 1200$, n’imikufi ihenze yari yitwaje.

Akomeza agira ati “Nahise mpaburira agakapu karimo imikufi yanjye, amasaha atatu, imibavu itatu, impeta enye, n’ibindi. Ibi twarabishakishje turaheba.” “Yambwiye ko ibyo kwibwa nareka kubyitaho, gusa ndabizi neza ko ntawundi muntu twari kumwe uretse we n’uwatwakiriye, kandi we ntiyari kunyiba. DJ Brianne namfashe kubona ibintu byanjye.”

Twagerageje kuvugisha Dj Briane kuri iki kibazo, avuga ko ibi azabivugaho ari uko afite umwanya,, gusa avuga ko atigeze abuza Social Mula kujya kuri Polisi ngo akurikirane ibyo yibwe. Ati “Mbere yabanje kuvuga ko harimo n’ibyangombwa bye, nyuma avuga ko abifite mu mufuka kuko yari yabikuyemo mbere, mbese sinzi, nareke kumparabika, ashakishe neza ibintu bye.”

Hari amakuru avuga ko ibi nibikomeza DJ Brianne ashobora kwiyambaza inzego zibishinzwe, kuko ibi abifata nko guharabika izina ry’undi. Uyu munyaziki ntiyiyumvisha ukuntu Social Mula ari we wibwe gusa kandi urugo barimo rwari rurimo ibintu byinshi bihenze kuruta ibyo bo ubwabo bari bitwaje.

Inkuru Wasoma:  Umunyamakuru Anitha Pendo yasezeye kuri RBA amaze imyaka 10 akorera

Nyuma abatumiye Social Mula na DJ Brianne ngo batunguwe no kubona uyu mukobwa ari kujya gucuranga mu tundi tubari, kandi bitari mu masezerano bagiranye. Ubwo bari bategereje igitaramo cyo ku itariki 30 Ukuboza 2022 i Hannover mu Budage, uwabatumiye yabuze DJ Brianne kuri telefone, biba ngombwa ko anyura kuri Social Mula kugira ngo amuvugishe.

Byabaye ngombwa ko ava mu Budage akajya kubareba i Bruxelles, ariko birangira batabonanye. Icyo gihe yakomeje kwinginga DJ Brianne anyuze kuri Social Mula, nyuma habura iminsi itatu mbere y’uko igitaramo kiba, nibwo DJ Brianne yasabye ko bamwongera 500€ ku mfaranga bagombaga kumuha. Nyuma nibwo DJ Brianne na Social Mula bafashe urugendo rumwe berekeza mu Budage mu gitaramo bari bahafite.

Social Mula avuga ko bakigera mu Budage, DJ Brianne ashobora kuba yari yishyizemo ko agomba kumuba hafi muri buri kimwe cyose. Ati “Igitaramo cyarabaye, njye nasoje hafi saa kumi nimwe z’igitondo njya kuri hoteli kuruhuka, we akomeza gucuranga. DJ Brianne rero we yari yizeye ko muri icyo gitondo abateguye igitaramo bahita bamusubiza mu Bubiligi bamuhaye n’amafaranga yari asigaye, akabona uko akora ikindi kiraka ngo yari afite ahandi.”

Mu byukuri ni kure, ntiwarara mu kazi utaryamye noneho ngo utware imodoka, ntibyari gukunda pe! Ntiyari gusubirayo icyo gitondo kuko n’abadutumiye baryamye bwakeye, ni ko kubabura ku mirongo wa telefone. Icyo gihe yansabye ko nabamushakira nanjye ndababura kuri telefone. Njye nari kuri hoteli twagombaga kuraramo dore ko ibyumba byacu byari byishyuye iminsi itatu.”

DJ Brianne we ngo yashatse uko agenda, bituma yisanga mu mihanda ya Hannover atazi, muri ibi bihe imbeho iri guca ibintu mu bihugu bimwe na bimwe by’i Burayi. Nk’uko aherutse kubitangariza IGIHE, ibyo ngo byatumye Dj Brianne yijundika Social Mula, gusa yaje gusobanukirwa, abona ko uyu muhanzi ntaho yari ahuriye n’ibibazo yagize. source: IGIHE

Inkuru Wasoma:  Shene ya YouTube ya Bruce Melodie mu maboko Atari aye, havugwa uburyo yiteye urwara mu nda akayinyagwa

Ifoto ya Moshion yambaye ubusa yasohotse nyuma y’amashusho y’ubusambanyi yavugishije benshi.

Bwa nyuma na nyuma Social Mula atangaje icyo yita ubuhemu yakorewe na Dj Brianne n’inzira zigoye bahuriyemo i Burayi.

Mu nkuru duherutse kubagezaho ibushize, Dj Briane wari wajyanye na Social Mula i Burayi yavugaga ko uyu muhanzi yamutengushye cyane hafi no kumuviramo urupfu, gusa nanone nyuma Briane aza kuvuga ko yari yabifashe ukundi nk’uko twabibatangarije muri izi nkuru. Mu gahinda kenshi uku niko Dj Brianne yasobanuye ibibazo yahuriyemo nabyo i Burayi anashyira mu majwi umuhanzi wabimuteye. Gusa Social Mula we nta kintu yari aratangaza kubyo Dj Briane yavuze Akigera mu Rwanda Dj Brianne asobanuye icyatumye agaragaza Social Mula nk’umuhemu kandi bitari ngombwa.

Social Mula wari wajyanye na DJ Brianne i Burayi mu bitaramo bitandukanye, yakomoje ku bibazo bagiriye mu rugendo rwabo, n’uko yibwe agakapu karimo ibikoresho bye bitandukanye. Kugeza ubu Social Mula we aracyari i Burayi, mu gihe DJ Brianne yageze mu Rwanda mu minsi mike ishize.

Mu kiganiro yahaye IGIHE, yagarutse ku nkuru ndende y’urugendo rwe na DJ Brianne bageze mu Burayi mpera za Ugushyingo 2022, mu gihe igitaramo cyabo cyari kuba ku wa 30 Ukuboza 2022. Yagize ati “Tujya kuza natumiwe ku giti cyanjye nk’umuhanzi, sinari nzi ko nzafatanya na DJ Brianne, ni na we ubwe watumye tuza hano mbere y’igitaramo kuko yari yasabye abamutumiye ko bibaye byiza yaza mu Ugushyingo 2022.”

Social Mula akomeza avuga ko Brianne yabwiye ikigo cyabatumiye ko we afite aho azaba yibereye, mu gihe azaba ategereje umunsi w’igitaramo. Ngo yababwiye ko aramutse ataje kare byazatuma ajya mu kandi kazi, mu gihe Ukuboza kwamusanga mu Rwanda. Ibi byatumye basaba Social Mula ko bagendera rimwe, ntiyazuyaza arabyemera, bafata rutemikirere berekeza i Burayi, aho DJ Brianne yari agiye gutaramira bwa mbere.

Inkuru Wasoma:  Weasel umugabo wa Sandra Teta yatangaje imigabo n'imigambi mishya azagenderaho ubwo bagiye kubana.

Aba bombi bageze i Bruxelles amahoro, umunsi wa mbere barara muri hoteli bateguriwe. Nyuma nibwo Social Mula yagiye gushaka aho yakomeza kuba mu minsi yari isigaye ategereje igitaramo. Ati “Mu by’ukuri ntabwo umuntu yagutumira mbere y’ukwezi ngo akwiteho icyo gihe cyose. Ubwo njye niteguraga gukora urundi rugendo rwo gushaka icumbi nari nizeye, Brianne we yahise ahamagara abantu ababwira ko atari kwitabwaho.”

Akomeza agira ati “Hari umwe mu nshuti ze yahamagaye amusaba ko yaba aje iwe icyo gihe. Nanze guhita njya aho nagombaga kujya, ndamuherekeza, batwakira neza.” Social Mula avuga ko bakigera aho DJ Brianne yari agiye gucumbika, yibwe agakapu karimo amasaha atatu harimo n’igura 1200$, n’imikufi ihenze yari yitwaje.

Akomeza agira ati “Nahise mpaburira agakapu karimo imikufi yanjye, amasaha atatu, imibavu itatu, impeta enye, n’ibindi. Ibi twarabishakishje turaheba.” “Yambwiye ko ibyo kwibwa nareka kubyitaho, gusa ndabizi neza ko ntawundi muntu twari kumwe uretse we n’uwatwakiriye, kandi we ntiyari kunyiba. DJ Brianne namfashe kubona ibintu byanjye.”

Twagerageje kuvugisha Dj Briane kuri iki kibazo, avuga ko ibi azabivugaho ari uko afite umwanya,, gusa avuga ko atigeze abuza Social Mula kujya kuri Polisi ngo akurikirane ibyo yibwe. Ati “Mbere yabanje kuvuga ko harimo n’ibyangombwa bye, nyuma avuga ko abifite mu mufuka kuko yari yabikuyemo mbere, mbese sinzi, nareke kumparabika, ashakishe neza ibintu bye.”

Hari amakuru avuga ko ibi nibikomeza DJ Brianne ashobora kwiyambaza inzego zibishinzwe, kuko ibi abifata nko guharabika izina ry’undi. Uyu munyaziki ntiyiyumvisha ukuntu Social Mula ari we wibwe gusa kandi urugo barimo rwari rurimo ibintu byinshi bihenze kuruta ibyo bo ubwabo bari bitwaje.

Inkuru Wasoma:  Umunyamakuru Anitha Pendo yasezeye kuri RBA amaze imyaka 10 akorera

Nyuma abatumiye Social Mula na DJ Brianne ngo batunguwe no kubona uyu mukobwa ari kujya gucuranga mu tundi tubari, kandi bitari mu masezerano bagiranye. Ubwo bari bategereje igitaramo cyo ku itariki 30 Ukuboza 2022 i Hannover mu Budage, uwabatumiye yabuze DJ Brianne kuri telefone, biba ngombwa ko anyura kuri Social Mula kugira ngo amuvugishe.

Byabaye ngombwa ko ava mu Budage akajya kubareba i Bruxelles, ariko birangira batabonanye. Icyo gihe yakomeje kwinginga DJ Brianne anyuze kuri Social Mula, nyuma habura iminsi itatu mbere y’uko igitaramo kiba, nibwo DJ Brianne yasabye ko bamwongera 500€ ku mfaranga bagombaga kumuha. Nyuma nibwo DJ Brianne na Social Mula bafashe urugendo rumwe berekeza mu Budage mu gitaramo bari bahafite.

Social Mula avuga ko bakigera mu Budage, DJ Brianne ashobora kuba yari yishyizemo ko agomba kumuba hafi muri buri kimwe cyose. Ati “Igitaramo cyarabaye, njye nasoje hafi saa kumi nimwe z’igitondo njya kuri hoteli kuruhuka, we akomeza gucuranga. DJ Brianne rero we yari yizeye ko muri icyo gitondo abateguye igitaramo bahita bamusubiza mu Bubiligi bamuhaye n’amafaranga yari asigaye, akabona uko akora ikindi kiraka ngo yari afite ahandi.”

Mu byukuri ni kure, ntiwarara mu kazi utaryamye noneho ngo utware imodoka, ntibyari gukunda pe! Ntiyari gusubirayo icyo gitondo kuko n’abadutumiye baryamye bwakeye, ni ko kubabura ku mirongo wa telefone. Icyo gihe yansabye ko nabamushakira nanjye ndababura kuri telefone. Njye nari kuri hoteli twagombaga kuraramo dore ko ibyumba byacu byari byishyuye iminsi itatu.”

DJ Brianne we ngo yashatse uko agenda, bituma yisanga mu mihanda ya Hannover atazi, muri ibi bihe imbeho iri guca ibintu mu bihugu bimwe na bimwe by’i Burayi. Nk’uko aherutse kubitangariza IGIHE, ibyo ngo byatumye Dj Brianne yijundika Social Mula, gusa yaje gusobanukirwa, abona ko uyu muhanzi ntaho yari ahuriye n’ibibazo yagize. source: IGIHE

Inkuru Wasoma:  Amashirakinyoma ku kuba Bruce Melodie yarahuriye na The Ben muri studiyo bikarangira indirimbo idakozwe

Ifoto ya Moshion yambaye ubusa yasohotse nyuma y’amashusho y’ubusambanyi yavugishije benshi.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved