banner

byabaye amayobera nyuma y’uko upolisikazi apfuye bitunguranye

Umupolisikazi witwa Uwanzige Annysie, wo mu Karere ka Rwamagana akaba yakoreraga kuri polisi Sitasiyo ya Rwamagana, yapfuye urupfu rutunguranye kandi rw’amayobera kuko uwo munsi apfa yari yabanje kujya gukora akazi ke nk’ibisanzwe.

Bivugwa ko ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukuboza 2023, mu masaha ya amu gitondo yagiye mu kazi ke nk’uko bisanzwe noneho aza gusimburwa ataha nta burwayi afite ndetse nta nubwo yari asanganywe buzwi. Ejo ku mugoroba ageze iwe yavuze ko yumva arwaye umutwe, bamujyana kwa muganga, bamutera serumu ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun TWIZEYIMANA, yabwiye itangazamakuru ko uwo mugore koko uwo munsi yari yakoze agataha ari muzima. Yagize ati “ Birababaje, iyo nkuru mbi natwe yatugezeho gusa nyine ni urupfu rutunguranye kandi mu bantu bibaho cyane.”  Nyamara nubwo bivugwa gutya inshuti ze zo zikeka ko yaba yararozwe bikaba intandaro y’urupfu rwe.

Inkuru Wasoma:  Hari ikigo bategetse ko abahungu bacyigamo bose bambara amajipo

SP Twizeyimana agakomeza avuga ko “ Iyo umuntu umuntu apfuye urupfu rutunguranye, nk’urwa nyakwigendera, havugwa byinshi bityo nibyo kurogwa ntibyabura ariko ikizwi ni uko ari urupfu rutunguranye , ndetse hagiye gutangira iperereza ryimbitse ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.” Nyakwigendera apfuye yari afite umwana n’umugabo akaba yari afite ipeti rito mu gipolisi. Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera uri mu Bitaro bya Rwamagana.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved