banner

Byabaye ibyishimo ku wabaye Miss Rwanda ubwo yatangiraga umwaka yambikwa impeta n’umusore yihebeye ukomoka muri Ethiopia-AMAFOTO

Umwe mu bakobwa batsindiye ikamba rya Miss Rwanda, Nishimwe Naome, yatangiye umwaka yambikwa impeta y’urukundo na Michael Tesfay ukomoka mu gihugu cya Ethiopia, bakaba bamaze igihe bakundana, ndetse iyi ikaba ari intambwe ya mbere ibaganisha ku kubana byemewe n’Imana ndetse n’amategeko.

Kuri uyu wa Mbere tariki 01 Mutarama 2024, byabaye akanyamuneza kuri Miss Nishimwe Naome ubwo Michael Tesfay yafataga umwanzuro akamwambika impeta y’urukundo. Michael yatangaje ko anezerewe kuba Nishimwe Naome amwemereye ko bazabana nk’umugore n’umugabo nyuma y’uko bamaze igihe kirekire bakundana.

Uyu musore yagize ati “Nishimiye kuzamara ubuzima bwanjye bwose ndi kumwe nawe ndetse Imana ikazahora hafi yacu Nishimwe Naome. Ubu tugiye kubana akaramata.” Aba bombi inkuru zabo zikundwa kuvugwa mu itangazamakuru bagaragaza ko bakundana ku rwego rwo hejuru, byumwihariko mu biganiro bakunze guhuriramo kuri Youtube bagaruka ku rugendo rw’urukundo rwabo.

Inkuru Wasoma:  Shaddyboo yahakanye ibyo gutwita kwe asaba abantu kutishinga imbuga nkoranyambaga.

Michael Tesfay wambitse impeta Nyampinga w’u Rwanda 2020, yavukiye mu gihugu cya Ethiopia akaba ari na ho yakuriye, yahuye na Naome ubwo yari yarimukiye mu Rwanda kuhakomereza ubuzima. Ndetse kugeza ubu bikaba bivugwa ko aba ni bamara gukora ubukwe bazatura hano mu Rwanda.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved