Tariki ya 13 Nyakanga 2025, muri MetLife Stadium i East Rutherford, New Jersey, umugore w’intwari mu muziki wa Afro-fusion, Temilade Openiyi uzwi nka Tems, yabaye umunyafurika wa mbere kuririmba mu karuhuko k’iminota 15 y’igice cya mbere cy’umukino wa nyuma wa FIFA Club World Cup, aho Chelsea yari yegukanye igikombe itsinze PSG ibitego 3-0. Ni ikintu cyateje amatsiko n’ibyishimo ku bakunzi b’umupira n’abakunzi b’umuziki, cyane cyane kuko Tems yifatanije kuri stage na Doja Cat na J Balvin, ndetse hadabura na Coldplay muri ‘surprise appearance’.
Tems yatangiriye ku ndirimbo ya J Balvin “Mi Gente”, nyuma aririmba indirimbo ye “Love Me JeJe”, ayibyina akanerekana impano ye idasanzwe, bituma abantu bose bahuza ururimi rumwe rw’umuziki n’ubutumwa bw’umunezero, ubuvanganzo n’ubumwe bw’Isi Iri tangazamakuru ryavuze ko iyi performance yabaye “electrifying” kandi ikomeye ku bashyitsi baryitabiriye bagera ku 82,000, ndetse ikora ku mitima y’abari ku isi hose .
Mu gihe imyiyerekano ye yahindutse ikimenyetso cyo guhuriza abantu ku muco no ku muryango mugari, Tems afite urugendo rutari ruto rwerekana ubushobozi bwe butandukanye mu muziki:
- Yamenyekanye nka bamwe mu bitabiriye Grammy Awards, kandi yegukanye ibihembo bibiri bya Grammy: kimwe mu 2023 ku ndirimbo “Wait for U” (Best Melodic Rap Performance), ikindi muri 2025 “Love Me JeJe” (Best African Music Performance); yasohoye album ye ya mbere ya studio, “Born in the Wild”, ikaba yarageze ku mwanya wa 56 muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari album ya mbere y’umugore w’umunyafurika igerageza kugera ahantu hakomeye .
- Tems yakoze indirimbo nka “Essence” (na Wizkid), yakorewe rework n’abahanzi nka Drake na Future, kugeza ubwo yaje kuba umunyafurika wa mbere waje ku mwanya wa 1 kuri Billboard Hot 100
- Yabahaye amajwi mu ndirimbo ya films nka “Black Panther: Wakanda Forever” (co-writer wa “Lift Me Up”) yabonye ibihembo mpuzamahanga (Oscar, Golden Globe, Critics’ Choice)
- yabaye umuhanzi wa mbere wo muri Afurika witabiriye Met Gala mu 2023.
Tems muri MetLife Stadium ntiyagiye aririmba gusa; yagejeje ku bandi ubutumwa bukomeye buturuka ku mushinga wa FIFA Global Citizen Education Fund, ateganya gushyira amafaranga avuye mu matike ku burezi bw’abana ($100M fund).
Tems yagaragaje neza impano ya Afro-fusion, imyambarire irangwa n’ubuhanga bye, ni intwari mu rubyiruko rwo muri Afurika ndetse ku isi. Kuba ari mu baririmba igihe cya halftime ya 15-minutes mu mukino wa nyuma wa FIFA Club World Cup bigaragaza ko umuziki n’umupira bigira imbaraga zo guhuza abantu, gushyigikira iterambere no kwerekana umuryango mugari.