Byagaragaye ko uwari umuhanuzi mu itorero yari asanzwe asambanya abayoboke be

Uwabaye umuhanuzi w’ikimenyabose ku mugabe wa Afurika, Temitope Balogun Joshua (TB Joshua), nyuma y’imyaka ibiri ishize apfuye, azize urupfu rutunguranye, mu bucukumbuzi bwakozwe na BBC bwagaragaje ko yari asanzwe asambanya bamwe mu bayoboke be ndetse akabakorera iyicarubozo.

Uyu muhanuzi wakomokaga mu gihugu cya Nigeria ashinjwe ibi byaha nyuma y’uko BBC yakoze icukumbura binyuze mu bayoboke b’itorero SCOAN (Synagogue Church Of All Nations) yakoreraga ibi byaha. Ubu bucukumbuzi buri gusohoka mu byiciro, bwumvikanamo abatangabuhamya bashinja TB Joshua kubakubita insinga no kubazirika iminyururu.

Bamwe mu bagore batanze ubuhamya bavuze ko uyu muhanuzi yabasambanyaga, ndetse hari abahamya ko bakuyemo inda yabateye no mu myigishirize ye ugasanga ahimba ubuhamya bw’abo abeshya ko yakoreraga ibitangaza.

Umwe mu batanze ubuhamya ni umugore ukomoka mu Bwongeraza wari intumwa ya TB Joshua, avuga ko akirangiza muri Kaminuza ya Brighton mu mwaka wa 2002 yahawe akazi n’uyu muhanuzi. Guhera ubwo atangira kumusambanya kugeza ubwo yahungabanye. Ndetse ngo agerageza kwiyahura inshuro nyinshi ariko Imana ikinga ukuboko.

Inkuru Wasoma:  Mu ibanga rikomeye Papa Francis yatangarije abanya Ukraine ubutumwa bw’amahoro n’ubufasha ku bana

Uyu mugore akomeza asobanura ko agihabwa akazi yatekerezaga ko kwa TB Joshua ari ko mu ijuru, ariko ibyo yahaboneye byatumye ahafata nk’aho ari mu kuzimu. Yagize ati “Mbere wasangaga twese dutekereza ko turi mu ijuru ariko nyuma twamenye ko turi ikuzimu kandi ibibera ikuzimu byose biba biteye ubwoba.”

Undi mugore watanze ubuhamya yavuze ko uyu wari umuhanuzi yatangiye kumusambanya afite imyaka 17 y’amavuko. Kandi yakuyemo inda yamuteye inshuro eshanu. Yagize ati “Ubuvuzi bwakozwe, bwashoboraga kutwica.”

BBC yavuze ko mu bucukumbuzi yakoze yaganiriye n’abantu 25 babaye intumwa za TB Joshua bakomoka mu bihugu bitandukanye bose bahamya ko yakoze ibi byaha. TB Joshua yapfuye mu mwaka wa 2021, Itorera rye SCOAN risigaye riyoborwa n’umugore we gusa ntacyo riratangaza kuri ibi birego.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved