Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yagaragaje ko Leta y’u Rwanda atari yo yagennye izamuka ry’igiciro cy’ubwishingizi bwa moto zitwara abagenzi abamotari bamaze iminsi bataka ko bwatumbagiye, avuga ko byagenwe n’uko isoko rya serivise rihagaze.
Yabigarutseho kuri uyu wa 6 Ukuboza 2024 ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru.
Dr. Ngirente yavuze ko Leta idakora ubucuruzi ku buryo yajya kugena igiciro ababukora bagenderaho ahubwo ko ishobora gukora ubugenzuzi ikareba niba hari ikibazo kirimo.
Yagize ati “Ubwishingizi bw’abamotari si ubucuruzi Leta ikora ariko ishobora gutahura ikibazo cyavutse ikakijyamo. Ibigo bitanga ubwishingizi ni iby’abikorera kandi n’abamotari barikorera. Iyo tubonye kwihuza bitakunze Leta ishobora kujyamo ikabahuza ariko si yo ijya gushyiraho igiciro ngo ndagutegetse nk’ikigo cy’ubwishingizi”.
Yakomeje asobanura ko icyo giciro cy’ubwishingizi kigenwa harebwe impanuka zishobora gukorwa na moto ndetse n’amafaranga atangwa mu kuzishyura.
Dr. Ngirente yavuze ko Leta hari icyo yatangiye gukora kugira ngo harebwe niba hatarabayemo gukabya mu kugena igiciro cy’ubwo bwishingizi.
Ati “Ibi by’ubu bwishingizi twigeze kubiganira twemera ko Leta izagenda ikaganira n’ibyo bigo ikareba niba [iby’igiciro] bihwitse.Turi mu mibare ngo turebe niba koko bidakabije cyane ariko imibare ya mbere igaragaza ko moto zikora impanuka nyinshi cyane noneho abaziha ubwishingizi bagahora basohora amafaranga menshi,”
“Dushaka kureba niba ari menshi kurenza urugero cyangwa niba bihuye n’ibyago by’ababa bafashe ubwishingizi.”
Abamotari bamaze iminsi bataka ko igiciro cy’ubwishingizi gihanitse bagaragaza ko amafaranga babwishyura aruta ayishyurwa ku modoka zikoreshwa mu bucuruzi bagerereranyije n’umubare w’amafaranga zikorera.
Bavuga ko amafaranga y’ubwishingizi bishyura kuri moto zitarengeje imyaka itanu yavuye ku bihumbi 140 Frw arenga ibihumbi 180 Frw ku mwaka mu gihe moto zirengeje imyaka itanu zo zashyizwe ku bihumbi 232 Frw mu gihe irenze imyaka 10 yo igiciro kiri hejuru yayo.
Banki Nkuru y’Igihugu yazamuye ibyo biciro mu 2023 igaragaza ko yabishingiye ku mpamvu nyinshi zirimo n’ubwiyongere bw’ikiguzi cy’amafaranga yishyurwa ku mpanuka na cyo cyiyongereye.
Ibigo bitanga ubwishingizi bigaragagaza ko ibyo binyabiziga ari byo bikora impanuka cyane bigatuma byishingirwa ku mafaranga menshi.
Gusa hari n’abavuga ko impamvu moto zikora impanuka cyane binaterwa no kuba umubare wazo ari wo mwinshi kurusha ibindi binyabiziga.
Polisi y’Igihugu igaragaza ko nibura buri munsi haba impanuka za moto zishobora kugera kuri 15 mu gihugu hose, ndetse muri rusange moto n’amagare byihariye hejuru ya 50% by’impanuka zose ziba buri mwaka.