Byagenze bite ngo ikiganiro ‘Ishya’ gikurwe kuri Televiziyo y’u Rwanda

Kuva muri Werurwe 2021 buri wa kane w’icyumweru kuri televiziyo y’u Rwanda hatambukaga ikiganiro ‘Ishya’ gikorwa n’abanyamakurukazi b‘amazina akomeye barimo Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc na Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, bihuje na Mucyo Christella usanzwe akora mu by’imiti.

Iki kiganiro cyari kimaze imyaka itatu gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda cyamaze kuvanwaho ubu kigiye kujya gitambuka kuri shene ya YouTube, nk’uko twabihamirijwe n’abasanzwe bagikora.

Aissa Cyiza yavuze ko bahisemo kugikura kuri Televiziyo y’u Rwanda nyuma y’ibiganiro bagiranye bikarangira batongereye amasezerano muri RBA.

Ati “Twari dufitanye amasezerano na RBA ari na ho hacaga iki kiganiro, nyuma rero twagiranye ibiganiro ariko ntibyagenda neza kuko byarangiye tutumvikanye duhitamo gukurayo ikiganiro cyacu.”

Aissa Cyiza ahamya ko ikiganiro cyabo bahisemo guhita bakimurira kuri shene yabo ya Youtube aho kigiye gutangira kujya gitambuka byibuza gatatu mu cyumweru.

Ni ikiganiro aba banyamakuru bavuga ko bateguye mu rwego rwo kwigisha abantu ibintu binyuranye ndetse no kurema impaka ku buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda.

Mucyo Christella wihuje n’aba banyamakuru muri iki kiganiro asanzwe akora mu bijyanye n’imiti cyane ko ari nabyo yize.

Inkuru Wasoma:  Yatemesheje ishoka bagenzi be, uwatabaye yicwa n’ihahamuka.

Yakoze mu irushwanwa ry’ubwiza ‘Miss Supranational’, ni n’umwe mu bakunze kugaragaza ibitekerezo ku ngingo zinyuranye zirimo no kurwanya agakoko ka virusi itera Sida.

Michèle Iradukunda ni umunyamakuru wa RBA, amaze igihe akora kuri Radiyo Rwanda na Magic FM.

Uyu mugore itangazamakuru arimazemo imyaka icyenda, akaba umwe mu banyamakuru bafite impano yo kuyobora ibirori bitandukanye.

Cyuzuzo Jeanne d’Arc ni umunyamakuru wa Kiss Fm umaze imyaka icyenda mu mwuga w’itangazamakuru. Azwi cyane mu biganiro binyuranye byiganjemo iby’imyidagaduro n’ibigaruka ku buzima bw’Abanyarwanda muri rusange.

Aissa Cyiza asanzwe ari umunyamakuru wa Royal FM, usibye itangazamakuru ariko kandi uyu mukobwa azwi cyane mu kugaragaza ibitekerezo bye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Usibye kuganira bisanzuye bikomeye, abakurikira iki kiganiro babona ibintu binyuranye birimo agace aba banyamakuru bageragezamo imirimo n’imyuga itandukanye.

Muri iki kiganiro ariko kandi harimo agace ko kubwira abagikurikira ibigezweho no gufasha abantu kurushaho kuganira kuri byinshi bigaragara mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved