Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Ntazinda Erasme wari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wari ukurikiranyweho icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo afungurwa.

 

Byashingiye ku ibaruwa yo ku wa 3 Gicurasi 2025 umugore we yandikiye Urukiko agaragaza ko ahagaritse ikirego kandi ababariye umugabo we.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ryagaragaje ko Ntazinda Erasme yatangiye gukora ibyaha by’ubushoreke no guta urugo muri Kanama 2023, aho yagiye kubana n’undi mugore nk’umugabo n’umugore.

 

Ibyo byatumye umugore we [w’isezerano] ashyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ikirego rutangira kugikurikirana.

Ntazinda yatawe muri yombi, ndetse dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha na bwo buyiregera Urukiko.

 

Ikirego kikimara kugera mu Rukiko, umugore wa Ntazinda yemeye kwisubiraho atesha agaciro ikirego yari yatanze, ndetse ku wa 3 Gicurasi 2025 yandika urwandiko rubisaba anagaragaza ko amubabariye.

 

Ubushinjacyaha na bwo bwagaragaje ko nta nyungu bwaba bugifite mu gukurikira ikirego kandi uwagitanze yarasabye ko gihagarara.

Mu iburanisha ryo ku wa 6 Gashyantare 2025, Ntazinda n’umwunganizi we Me Nyangezi batanze inzitizi ishingiye ku ngingo ya 140 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

 

Basabye Urukiko kubanza kuyisuzuma ndetse Ubushinjacyaha na bwo bushimangira ko ari uburenganzira bw’umuburanyi bityo ko Urukiko rwayisuzuma.

Urukiko rwashimangiye ko rwasanze nta mpamvu yatuma rutemera iyo nzitizi kandi uwatanze ikirego yaremeye gutanga imbabazi, rwemeza ko mu nyungu z’umuryango inzitizi yatanzwe yakiriwe.

 

Rwategetse ko Ntazinda Erasme ahita afungurwa icyemezo kikimara gusomwa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.