banner

Byagenze bite ngo RIB ite muri yombi umukozi w’Akarere ka Rutsiro

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Kamayirese Innocent, umukozi ushinzwe kurengera ibidukikije mu Karere ka Rutsiro, akurikiranweho kwaka ruswa y’amafaranga abantu batandukanye kugirango abahe ibyangombwa byo gucukura amabuye n’umucanga.

Mu itangazo RIB yanyujije kuri X, yavuze ko Kamayirese yafashwe nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa ku mitangire y’ibyangobwa byo gucukura umucanga n’amabuye muri aka Karere ka Rutsiro.

Kamayirese ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango, mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Inkuru Wasoma:  Biravugwa ko Abanyarwanda bari mu Burundi bongeye gukorerwa igikorwa mu buryo butunguranye

Iryo tangazo rya RIB rigira riti “RIB irashimira abaturage bakomeje kugaragaza ubushake bwo kwanga gutanga ruswa ahubwo bagatanga amakuru kuri yo. RIB iributsa kandi ko ruswa ari icyaha kidasaza, inaburira abakoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite kubihagarika kuko ari ibikorwa bihanwa n’amategeko”.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!