Abayobozi b’Imidugudu bo mu Karere ka Nyabihu baravuga ko batishimiye uburyo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yabemereye akanaberaka telefone za “Smart Phone” bagomba guhabwa, muri gahunda yo kubafasha mu kunoza akazi kabo, ariko ngo amaso akaba yaraheze mu kirere.
Amakuru avuga ko mu kwezi kwa Nyakanga 2023 aribwo uwari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francis, yemereye aba bayobozi ko bazahabwa telefone, aranazibereka ndetse abwira ubuyobozi bw’Akarere ko buzazibahereza kuva ubwo bikaba byaraheze ku mvugo. Bamwe mu bayobozi batifuje gutangazwa amazina bavuze ko izo telefone zari izo kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi ariko amezi atanu agashira batari bazibona.
Umuyobozi umwe yagize ati “ubwo duheruka Guverineri azidusezeranya, twari twishimye tuzi ko zizajya zidufasha mu kazi ka buri munsi, ubundi se ko yari yarazitweretse ubwo zagiye he?Erega bikunda kubaho ko mu bibazo duhura nabyo mu Mudugudu twakenera iyo telefone, ubuyobozi bwacu imvugo niyo ngiro, nibashyire mu bikorwa ibyo batwemereye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yemera ko izo telefone bazemerewe , nubwo batahise bazitanga bitewe n’amikoro yari ahari, ariko abasezeranya ko bazazihabwa kuko byemejwe mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.
Yagize ati” Nibyo koko Guverineri yabemereye telefone, ariko natwe byari muri gahunda, ariko twabaye tubiretse kubera ingengo y’imari ntibyashobotse, ariko lisite yabo ubu iri mu ngengo y’imari umwaka utaha wa 2024, izo bita ko beretswe zari zigenewe abafashamyumvire muby’ubuhinzi, nabo rero ntibizatinda, bazazihabwa.”
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa bantu basaga miliyoni ebyiri bakennye ku buryo batashobora kwigurira smsrtphone.