Byagenze gute ngo ibitaro by’akarere ka Ngororero bitange umurambo utari wo bikamenyekana warashyinguwe?

Mu Ukwakira 2021, ibitaro by’Akarere ka Ngororero bya Muhororo byavanze imirambo, ba nyiri umurambo baje kuwutwara bahabwa utari wo biza kumenyekana baramaze gushyingura. Ibi byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye kuwa 30 Kamena 2022. Mu kugaragaza imitangire mibi ya sirivisi z’ibitaro bya Muhororo, bagaragaje ko byatanze umurambo utari wo bikamenyekana nyuma warashyinguwe.

Ubwo abayobora ibitaro bya Muhororo bari bitabye komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Umutungo n’Imari ya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC, kuri uyu wa 12 Nzeri 2023, Depite Mubalisa Germaine yabasabye gutanga ubusobanuro ku makosa bakoze, yatumye batanga umurambo utari wo, ababwira ko ibyo ari ikibazo ku baturage anababaza impamvu batamenya uwagize ibyago ngo bamuhe umurambo we.

Bakina Alex ushinzwe imari n’Ubutegetsi mu bitari bya Muhororo, yavuze ko ayo makosa yabayeho ariko basanze ari abakozi bagize uburangare, ati “Hari umuryango waje gufata umurambo, mu gihe cyo kuwutanga hatangwa utari wo, hanyuma biza kumenyakana mu gihe barangije gushyingura, habayeho gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere gukurikirana icyo kibazo uko cyagenze dusanga hari abakozi bagize uburangare.”

Bakina yavuze ko mu gutanga uwo murambo abaje kuwufata baje nijoro, icyakora akarere kasabye ibitaro gukurikirana abo bakoze bakoze amakosa bagahamwa. Ku rundi ruhande perezida wa Komisiyo ya PAC yabajije niba abaje gufata umurambo ari bo bagenda bakawiha cyangwa niba hari abakozi bashinzwe gutanga imirambo.

Iki kibazo cyahise gisubizwa n’umuyobozi w’ibitaro bya Muhororo, Dr William Namanya, yavuze ko koko ayo ari amakosa yabaye ariko kuri ubu iyo umurambo uje bawushyira muri firigo bashyizemo amazina ye n’aho akomoka, hakabaho n’igitabo yinjiriraho na nimero baba bamuhaye, hanyuma baza gufata umurambo, umukozi w’ibitaro akaba ari we uwutanga, haba hariho amazina, imyaka n’ibindi byose hanyuma bene wo bakaza bakabasinyira ko batwaye umurambo wabo.

Inkuru Wasoma:  Mu ntara y’amajyepfo niho hapfa abantu benshi kurusha izindi mu Rwanda

Dr Namanya yavuze ko iki kibazo kitagihari mu bitaro byabo kubera ko na mbere yo gutwara umurambo babanza bakawereka bene wo kugira ngo bawutware bizeye neza ko ari uwabo.

Depite Nizeyimana uri mu bagize PAC yavuze ko bitumvikana, abaza ibihano byahawe abo bakozi, kubera ko niyo ba nyiri umurambo baza kuwutora nijoro ntabwo, ntabwo baje nk’abajura, barakomanze baza basaba umuntu wabo baramubaha, avuga ko iryo ari ikosa nubwo umuyobozi yavugaga ko bahanwe, bityo barashaka kumenya igihano bahanishijwe kuko ntabwo umurambo bawuterura ngo bahereze ahubwo babanza kumwereka.

Ubuyobozi bw’ibitaro bwahise busubiza ko abo bantu batanze umurambo utari wo uko ari babizi ‘baragawe’ Depite Mukabalisa ahita avuga ko kugawa ari uko bazabibona mu bitabo, kuko batabasha gusobanukirwa imbaraga n’amafaranga ndetse n’umutima byasabye umuntu gushyingura, nyuma akabwirwa ko atashyinguye uwe.

Nubwo ibi bitaro byavuzweho no kutagira amatara mu buruhukiro bwabyo, Dr Namanya yavuze ko amakosa yabaye bayemera ndetse hakaba harabayeho kwivugurura ibyabaye bikaba bitazongera kubaho ukundi.

Inkuru Wasoma:  Umugabo w’I Musanze yagiye kurinda umurima we w’ibirayi abajura agezeyo ahubwo bamukorera ibya mfura mbi

Dr Namanya yavuze ko iki kibazo kitagihari mu bitaro byabo kubera ko na mbere yo gutwara umurambo babanza bakawereka bene wo kugira ngo bawutware bizeye neza ko ari uwabo.

Depite Nizeyimana uri mu bagize PAC yavuze ko bitumvikana, abaza ibihano byahawe abo bakozi, kubera ko niyo ba nyiri umurambo baza kuwutora nijoro ntabwo, ntabwo baje nk’abajura, barakomanze baza basaba umuntu wabo baramubaha, avuga ko iryo ari ikosa nubwo umuyobozi yavugaga ko bahanwe, bityo barashaka kumenya igihano bahanishijwe kuko ntabwo umurambo bawuterura ngo bahereze ahubwo babanza kumwereka.

Ubuyobozi bw’ibitaro bwahise busubiza ko abo bantu batanze umurambo utari wo uko ari babizi ‘baragawe’ Depite Mukabalisa ahita avuga ko kugawa ari uko bazabibona mu bitabo, kuko batabasha gusobanukirwa imbaraga n’amafaranga ndetse n’umutima byasabye umuntu gushyingura, nyuma akabwirwa ko atashyinguye uwe.

Nubwo ibi bitaro byavuzweho no kutagira amatara mu buruhukiro bwabyo, Dr Namanya yavuze ko amakosa yabaye bayemera ndetse hakaba harabayeho kwivugurura ibyabaye bikaba bitazongera kubaho ukundi.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved