Mu myenda y’imfungwa n’abagororwa iyi yitwa Roza, Ishimwe Dieudonne uzwi nka prince kid yitabye urukiko rw’ubujurire rwa Nyarugenge agoye kuburana ku bujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agatenganyo.
Ubushinjacyaha bwahise busaba ko Ishimwe Dieudonne aburanira mu muhezo nk’uko rwari rwabisabye ibushize mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, urubanza rugitangira. Bwavuze ko ari ukurinda umutekano w’abatangabuhamya ndetse no gusigasira umuco mbonerabupfura.
Ishimwe Dieudonne n’umwunganira mu mategeko basabye ko urubanza rubera mu ruhame nk’uko ruzasomerwa mu ruhame nk’uko bari babisabye mu rukiko rw’ibanze, ndetse bagaragaza ko banafite impungenge z’uburyo urubanza rwabo rwaburanishirijwe mu muhezo rwajya gusomwa rugasomerwa mu ruhame.
Gusa nyuma yo kumva impande zombi umucamanza yafashe umwanzuro w’uko Ishimwe aburanira mu muhezo. Ishimwe akurikiranweho ibyaha byo guhoza ku nkeke bifitanye isano n’imibonano muzabitsina ndetse no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku mibonano mpuzabitsina, ibyaha umucamanza yavuze ko biramutse bimuhamye yasabirwa gufungwa imyaka irenga ibiri muri gereza.
Dore uko byari bimeze ubwo miss Iradukunda Elsa yafungurwaga