Rutahizamu w’u Bufaransa n’ikipe ya Paris Sain-Germain, Kylian Mbappe yamaze kumvikana na Real Madrid ko azayerekezamo mu mpeshyi, nyuma y’igihe kinini yifuzwa n’iyi kipe y’igihangange ku Isi kuko yari yaramusabye ko yafata umwanzuro bitarenze muri Mutarama 2024.
Kylian Mbappe yari amaze amezi 18 ateye utwatsi ikipe ya Real Madrid yongera amasezerano muri Paris Saint-Germain, nyamara iyi kipe ikomeza kumugaragariza ko imwifuza kuko byavugwaga ko na Liverpool yatangiye kuganiriza uyu musore. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Mbappe yemeye ko azerekeza muri Real Madrid.
Nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru Footmercato, uyu musore yemeye ko azerekeza i Madrid muri Esipanye mu ikipe ya Real Madrid mu mezi atandatu ari imbere ndetse akazagendera ubuntu kuko azaba arangije amasezerano afite muri PSG. Ibi bibaye nyuma y’uko uyu musore w’imyaka 25 yari aherutse kuganira n’itangazamakuru abajijwe ahazaza he avuga ko atarafata umwanzuro.
Ubwo bari bamaze gutwara igikombe cya Trophee des Champions yabajije ahazaza he asubiza agira ati “Sindafata umwanzuro cyangwa amahitamo, mu mpeshyi ishize numvikanye na Perezida (Al-Khelaifi) ko impande zombi zigomba kurindwa[mu masezerano]. Bityo ikipe ikaba mu mahoro koko ni cyo cy’ingenzi.”
Kugeza ubu uyu mukinnyi ni we umaze gutsindira ibitego byinshi PSG 203, akaba yarumvikanye n’iyi kipe ko nasoza amasezerano ye azahabwa agahimbazamusyi ka miliyoni 100 z’Amayero. Kuva uyu mukinnyi yagera muri iyi kipe mu mwaka wa 2017 amaze kuyihesha ibikombe bitanu bya Shampiyona, Ligue 1.