Byamaze kwemezwa ko umwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda azaririmba muri Rwanda Day

Umuhanzi nyarwanda uri mu bafatwa nk’abayoboye umuziki mu Rwanda, Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yamaze kwemezwa nk’umuhanzi wa mbere uzataramira abazitabira Rwanda Day iteganyijwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuva tariki 02 kugeza 03 Gashyantare 2024, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Washington hategerejwe ibirori bya Rwanda Day aho abanyarwanda batuye muri icyo gihugu bazataramirwa n’abahanzi batandukanye.

Binyuze ku rubuga rwa Rwanda Day, hatambutseho amashusho y’umuhanzi Bruce Melodie avuga ko yishimiye kuzataramira iki gikorwa gihuza abanyarwanda bari hirya no hino ndetse avuga ko imyiteguro ayigeze kure, ashishikariza abanyarwanda kuzitabira ku bwinshi kuko aho bazahurira hazabera ibidasanzwe.

Yagize ati “Ndi mu myiteguro yanjye ya nyuma yo kwitabira Rwanda Day, iyandikishe unyuze ku rubuga www.rwandaday.rw imyanya itarashira. Ibi birori bizaba tariki 02 na 03 Gashyantare 2024 ubundi twihurire n’abayobozi bacu.”

Uyu muhanzi ufite abakunzi benshi si ubwa mbere azaba aririmbye muri Rwanda Day kuko mu mwaka wa 2019 yifashishijwe mu gususurutsa abanyarwanda batuye hirya no hino ku Isi, ataramira mu birori byabereye mu Mujyi wa Bonn mu Budage.

Inkuru Wasoma:  Basobanuye agahinda batewe n’ibyo bakorewe nyuma yo guhabwa ibiribwa bigatwarwa n’abakire.

Inkuru Wasoma:  Akigera mu cyaro, Vava dore imbogo avugishije ukuri icyo yapfuye na manager we| yihanangirije Super manager bikomeye| Knowless yaramuhamagaye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved