Kuri uyu wa 19 nzeri saa munani nibwo habayeho umuhango wo gushyingura umuhanzi Precious Gisele mu irimbi rya Rugerero, aho abari bamuherekeje byari amarira menshi cyane ndetse abantu bakaba batari biyumvisha neza ko yaba yagiye koko.

 

Gisele yitabye Imana kuwa 15 nzeri 2022 aho yaguye mu bwogero ariko akaza kujyanwa kwa muganga mu bitaro bya Gisenyi akaba ariho ashiriramo umwuka,akaba yasize umwana w’uruhinja w’ibyumweru bitatu kuko yibarutse kuwa 28 kanama 2022.

 

Igikorwa cyo kumusezera cyatangiye ejo ku cyumweru kuwa 18 nzeri aho habayeho gutaramana n’abahanzi kuri ADEPER paroise ya Gisenyi, aho habaye kandi no gutanga ubuhamya, naho kuri uyu wa mbere tariki 19 nzeri saa mbili za mugitondo akaba aribwo umubiri we bagiye kuwufata ku bitaro bya Gisenyi, saa tatu bakajya kumusezeraho bwa nyuma mu rusengero ADEPER Gisenyi, gushyingura bikaba saa munani.

Dore uko byari bimeze ubwo Fofo wo muri papa sava yakorerwaga ibirori byo gusezera ku bukobwa

Gisele yavutse tariki 8 ukuboza 1995, akaba asize umugabo bari bamaze igihe gito babanye, yitabye Imana afite imyaka 27.­­­­­­­

Dore uko byari bimeze mu gihe cyo gushyingura.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved