Ku itariki 23 nzeri ubwo hamenyekanaga inkuru y’umugabo uba mu gihugu cy’ububiligi wavuze ko Mutabazi yamuriye amafranga amusaba ko yazamukorera igitabo cye akagishyira mu rurimi rw’ikinyarwanda, yanavuze ko burya Mutabazi yiyitirira kuba apotre kuko yagiye mu bashinzwe kugenzura amadini n’amatorero, bagenzura bagasanga ntahantu Mutabazi yanditse nk’umu pasiteri hano mu Rwanda.

Umu diaspora Apotre Mutabazi yabeshye akamurya amafranga menshi amubeshya kuzamukorera arabivuze.

 

Apotre Mutabazi Kabarira Maurice uvuga ko yanze amafaranga y’ikigarasha yasabye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kumwishyurira amafaranga yise utudenideni abereyemo abantu kugira ngo akorere igihugu kuko ngo hari abatwuririraho bamurwanya. Mutabazi wemeza ko ari umuvugabutumwa akaba n’umunyapolitiki w’umusimbura uvuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yatangiye ubu busabe mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 25 Nzeri 2022.

 

Iki kiganiro cyabayeho nyuma y’inkuru imaze iminsi ikwirakwira mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga y’uko yambuye umuturage wo mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo amafaranga y’ubukode bw’amezi arindwi ndetse n’umu diaspora wamuhaye amafranga ngo azamukorere igitabo cye mu Kinyarwanda ariko bikarangira atakimukoreye yewe akanamu boroka kuri telephone.

 

Apotre Mutabazi yasobanuriye abanyamakuru ko koko afite ibibazo by’amafaranga agera muri miliyoni 30 kandi yemera ko yabuze ubwishyu, gusa ngo ayavuzwe bikagera ku karubanda ntarenze miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri (1.200.000 Frw). ati “Ni byo koko Cyitatire cya Mutabazi mfite ibibazo nk’uko n’abandi Banyarwanda babifite. Sinjya hano kubizeza ko abo mwabonye biyesura ngo mbarimo amafaranga ari bo ba nyuma kuko ibibazo mfite by’amafaranga bikabakaba miliyoni 30 z’amanyarwanda, kandi ibyo mumaze kumva, n’ubwo bivanzemo ibinyoma, ntibirengeje miliyoni imwe y’amanyarwanda cyangwa miliyoni na Magana abiri.”

 

Apôtre Mutabazi yavuze ko ari umwe mu bakorera igihugu bibasirwa kandi badahembwa. Ati “Biduca intege kubona abakorera igihugu badahembwa twibasirwa n’abahembwa badakora ahubwo umwanya wabo wose bakawurangiriza mu ndonke, kwigwizaho imitungo no kudakemura ibibazo by’abaturage.” Uyu muvugabutumwa yavuze ko mu masaa munani y’urukerera rwo kuri uyu wa 25 Nzeri 2022 hari umuntu washatse kumwishyurira umwenda wose, ariko ngo kubera ko “urusha nyina w’umwana imbabazi, aba ashaka kumurya”, yanze iyi nkunga akeka ko yari umutego w’abo yita ‘Ibigarasha’

 

Yasabye Perezida Kagame kumwishyurira uyu mwenda, agakorera u Rwanda yemye mu buhanga bwe. ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Imana ni yo yavuze iti ‘nkunda abankunda kandi abanshakana umwete bazambona’, kandi ndahamya ko byakugezeho ko ngukunda bizira uburyarya. Wasanga no mu byo banziza na byo birimo.”

 

Ati”imba mbagiriyeho umugisha, ndabasaba ko aho kwishyurirwa n’ibyo bigarasha cyangwa se n’abandi bigize ibigarasha kugira ngo bantege uwo mutego…nk’umubyeyi w’Abanyarwanda, utwo tudenideni abatanyifuza mu kibuga cya politiki buririraho mwatunyishyurira ari mwebwe, ubundi mu buhanga nzwiho ngakorera u Rwanda nemye, ntububa. Uretse ko nta na gahunda yo kububa njya ngira.”

 

Apôtre Mutabazi yasobanuriye abanyamakuru ko inzu y’icyumba na salo avugwaho gusiga akinze, ntiyishyure uwayimukodesheje, yayivuyemo ku bw’umutekano we, kuko ngo yari yamaze kumenya amakuru y’uko hari abashaka kumufungisha n’umugore we. Yatangaje ko ku bw’umutekano we, iyo ari muri hoteli akamenya ko hari abashaka kumugirira nabi, ashobora kuhasiga imodoka ye ya Benz, akajya kurara ahandi, mu rwego rwo kubajijisha.

 

Iki kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bakakinyuza ku mbuga nkoranyambaga zabo cyane cyane kuri YouTube, n’ubundi cyasanze nta kintu cyahindutse ku bitekerezo Apotre Mutabazi bari basanzwe bamufiteho, kuko n’ubundi ibitekerezo bagiye batanga byagaragazaga ko ibyo avuga byose ari amatakirangoyi cyane cyane ibyo gusaba perezida Paul Kagame kumufasha kwishyura amadeni.

Umuryango wakoreye akari imurori umuhungu wabo wasubiranye mu ibanga n’umugore bari baratandukanye.

Bamporiki Edouard yibukijwe amagambo yabwiye umusore wamuhanuriye kubera Kizito Mihigo.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved