Kuri uyu wa 13 Ukwakira 2023, Urukiko Rukuru rwa Kigali rwahamije Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid ibyaha bibirimo birimo Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukoresha undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. Mu isomo ry’urubanza, Ishimwe ndetse n’abamwunganira nta bari bahari ariko Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe.
Ubwo isomwa ry’ububanza ryatangiraga saa saba n’igice, Umucamanza yabanje kwibutsa abitabiriye ibyaha ishimwe akurikiranweho birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye gu gitsina ndetse n’icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Perezida w’inteko iburanisha kandi yibukije abantu uko urubanza rwagenze kuva ku munsi rwapfunduriweho kugeza ubwo Ishimwe aherutse kuburana. Mu myanzuro y’urukiko hajemo ko inyandiko z’abakobwa batanze babazwa ari zo zifite agaciro naho izo bandikiye kwa noteri ziteshwa agaciro kuko nta kuri kurimo.
Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no gusaba no gukoresha undi ishimishamubiri nibyo byaba urukiko rwamuhamije, naho ahanagurwaho icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina bituma ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu ndetse ategekwa gutanga n’ihazabu ya miliyoni 2frw.
Ishimwe Dieudonne yemerewe kujurira mu rukiko rw’ikirenga mu gihe kingana n’iminsi 30 bivuze ko nahita ajurira atajyanwa muri gereza. Kuwa 25 Mata 2022 nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwamutaye muri yombi, bisobanuye ko uru rubanza rumaze umwaka umwe, amezi atanu n’iminsi 20 akurikiranwe n’ubutabera.