Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze aravuga ko imirwano yongeye kubura mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, itariki ya 5 Werurwe hagati y’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba za M23 muri Teritwari ya Masisi, Kivu y’Amajyaruguru, aho uruhande rwa leta ruvuga ko inyeshyamba zagabye igitero ku birindiro byibuze ibirindiro bine mu nkengero za Sake, nko mu birometero mirongo itatu uvuye i Goma. Abarangiza kaminuza basabye ikintu gikomeye gishobora gusimbura uburambe ku kazi mu gihe cyo gusaba akazi.
Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo nibwo humvikanye urusaku mu gace ka Kingi, ku muhanda Sake-Kirolirwe-Kitshanga, mu midugudu ya Malehe na Neenero ku muhanda wa Sake-Mushaki ndetse no mu mudugudu wa Karuba ku muhanda Sake-Ngungu. Ni mu misozi ireba umujyi wa Sake. Iyi mirwano yakomeje igitondo cyose nk’uko ayo makuru avuga. Bamwe mu basirikare bo muri ako gace bavuga ko FARDC yashoboye gusubiza inyuma inyeshyamba, cyane cyane mu mudugudu wa Karuba bivugwa ko izi nyeshyamba zari zafashe muri iki cyumweru.
Hagati aho nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga, abasivili baho barimo kugaragaza impungenge z’umutekano ku muhanda Kitshanga-Mwesso-Pinga. Ngo aho nk’uko aya makuru abitangaza, nyuma yo gufata Mwesso mu ntangiriro z’iki cyumweru, inyeshyamba zarakomeje zigera ahitwa Kashuga no mu yindi midugudu ihakikije yo muri Gurupoma ya Bashali Mukoto. Aya makuru avuga ko izo nyeshyamba zishobora gukomeza zerekeza i Pinga, muri Teritwari ya Walikale. Uku gusubukura kw’imirwano bibaye mu gihe M23 yiyemeje, ku wa Gatanu, itariki ya 3 Werurwe, imbere ya perezida uyoboye ICGLR kuri ubu, guhagarika imirwano mu burasirazuba bwa Congo guhera ku itariki ya kabiri 7 Werurwe saa 12h00. src: Bwiza