Mu gihe cy’icyumweru gishije, hari aka Meme cyangwa ifoto umuntu yafataga maze akandikaho icyo ashaka, kakomeje gucicikana kuri izi mbuga, aho gakoreshwa mu buryo butandukanye, ukabona ari guseka kubera ibyo abwiwe ariko ibisoza ibyo abwiwe agahita ababara kubera uburyo bimushenguye.
Ama mafoto yakomeje gucicikana cyane kuri twitter, Instagram na whatsapp aho agaragara nk’afite ubusobanuro bwuzuye kandi busobanutse, kuko buri wese wanditse ake yagiye ashyiraho ako ashaka bigendanye n’icyo ashaka kuvugaho. Mu ngero zifatika harimo nk’uwavuze ku kuntu inyungu ya Blarirwa yiyongereye, ariko ibiciro by’inzoga ntibigabanuke, cyangwa se kuba wakwishyura amezi atanu mu gipangu ugiye kubamo ugasanga tante wawe niho atuye, noneho agafoto kari imbere akaba arimo guseka, yamara kumenya ibimubangamiye agahita abumba umunwa kubera kubabara ubona ko bimubabaje cyane.
Nubwo abanyarwanda aribo bakunda gukoresha aya mafoto, ariko burya ntago ari mu Rwanda gusa yageze, kuko no mu bindi bihugu nko muri America, ubwongereza, ubufaransa ndetse n’ahandi yarahageze, aho aya mafoto ye bakunda kuyakoresha cyane umunsi ku munsi barimo kugaragaza ibyiyumviro byabo mu buryo butandukanye aribwo bukunze gukoreshwa ku mbuga nkoranyambaga bwitwa Memes.
Amazina ye yitwa Arap Maridinch, akaba ari umu comedian w’umunya Kenya, ahitwa muri Bomet. Mu kiganiro yagiranye na CITIZEN TV KENYA, ubwo yavugaga urugendo rw’ubuzima bwe, yagize ati” njyewe ibi bijya kumbaho nari nibereyeho ubuzima bwanjye busanzwe. Ubundi navukiye muri Bomet, gusa nahagarikiye amashuri yanjye mu mwaka wa kabiri kubera ko papa wanjye Atari abashije kubona amafranga y’ishuri”.
Yakomeje avuga ko amaze kuva mu ishuri anabonye ko atazayakomeza, nibwo yahise agana ikigo cyigisha gutwara ibinyabiziga kugira ngo arebe ko yahiga agatangira guhimbahimba ahazaza he, ati” papa wanjye yashakaga kugurisha inka twari dufite, yari kuvamo ibihumbi 18,000 byama shilling, ariko nayo ntago yari kuba ahagije ngo andihire amashuri kugeza ngeze muri kaminuza, nibwo nagiriye inama papa yo kunjyana mu kigo cyigisha gutwara ibinyabiziga cyane ko nakundaga imodoka cyane, uko niko nabaye umutwazi”.
Yakomeje avuga ko nyuma yo kwiga yabanje kuba umuntu ugurisha amatike, nyuma nibwo yaje gutangira gutwara, avuga ko icyo gihe aribwo yabashije gutangira kuva muri Nairobi akajya mu bindi bice by’igihugu, ari naho yaje guhurira na Captula wari usanzwe akora comedy anamufana cyane, aho hari mu mwaka wa 2016 maze batangira gukorana comedy. Yagize ati” Captula yampaye akazi ko kumutwarira taxi ye, natwaraga mu mugi wa Rongai. Nibwo Captula yaje kubona ko mfite umunwa munini nzi kuvugavuga cyane mvugisha abakiriya, maze ampa igitekerezo cyo kujya muri comedy”.
Yakomeje avuga ati” ubwo nibwo nahise mwiyungaho, dutangira gukora ama videos mbere y’uko noneho muri uyu mwaka bibaye ibindi bindi hakaka”. Yakomeje avuga ko atigeze na rimwe yizera ko azabona ubu bwamamare ari gukura ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo byose ari nk’ibyamugwiririye bikamutungura, ati” twafashe umwanzuro wo gukora aga comedy gatoya ko gushimisha abatwazi ba taxi, mbese bwari uburyo bwo kwishimisha, Captula yangiriye inama yo kujya muri Rongai tugatwara ahantu mu bitaka hari ivumvi tumeze nk’abari mu marushanwa, maze tugahamagara itangazamakuru rikaza mu buryo bwo gutwika. Nyuma yo gufata video nibwo twatunguwe no kubona abafana bangana kuriya”.
Akomeza avuga ko akunda gutwara cyane ariko Atari yiteguye ibi bintu, naho ku bijyanye no kwamamaza iyi sura ye cyangwa kuyikoresha, abashinzwe ibihangano by’abandi no kubirinda muri Kenya, Kenya copyright board (KECOBO), Captula avuga ko bari munzira zo gukorana kuburyo bagomba kubanza bishyurwa ku bantu bashaka gukoresha iyi sura y’uyu musore. Uretse kuba akunda gutera urwenya ndetse no kuganiriza abakiriya cyane, havuyeho gutwara no kuba ari kumwe n’umuryango we, Maridinch akunda koga ndetse no gusohokana n’inshuti ze.