Ku wa Kane 28 Ukuboza 2023, mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, nibwo hamenyekanye amakuru ko umugore witwa Gasaro Zawadi yasanzwe mu bwogero bw’aho yari atuye amanitse mu mugozi yapfuye ndetse ngo aya makuru yatanzwe n’umugabo we.
Bame mu baturage baganiriye na BTN dukesha iyi nkuru kavuze ko umugabo wa nyakwigendera ari we waje kubahuruza ababwira ko umugore we yapfuye yiyahuye. Umugore umwe yagize ati “Umugabo yamanutse agiye iwe hashize akanya aravuga ngo bamutabare, abantu bajyayo basanga amanitse mu mugozi yambaye umwenda bararana.”
Umukozi wo mu rugo rw’uyu mugore yagize ati “Nari nibereye mu rugo numva umuntu dufitanye gahunda arampamagaye maze arambwira ngo nyokobuja yapfuye, njye icyo nifuza nuko bajya kumusuzuma bakamenya icyamwishe.” Yakomeje avuga ko yari asanzwe aganira nya nyirabuja cyane ndetse akaba atekereza ko ntacyari gutuma yiyahura cyane ko yari afite umwana w’imyaka ibiri.
Nubwo bivugwa gutya kandi hari abanda baturage bavuga ko uyu mugore ashobora kuba yarishwe bityo ngo hakorwe iperereza hamenyekane icyamwishe. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musezero, Habumuremyi Egide, yavuze ko amakuru bafite ari uko uyu mubyeyi ashobora kuba yariyahuye.
Egide yagize ati “mu makuru dufite icyo duhamya ni uko yapfuye yiyahuye ikindi nta makimburane tuzi yari afitanye n’umugabo we twaba tuzi mu rwego rw’Akagari, rero niyo mpamvu twatangije iperereza ngo tumenye icyateye uru rupfu.” Umurambo w’uyu mubyeyi wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru gukorerwa iperereza