Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko kuri ubu muri Komini ya Busoni, mu Ntara ya Kirundo hafi y’umupaka w’iki gihugu n’u Rwanda bitunguranye hashyizweho amasaha ntarengwa yo gutaha ku baturage ndetse hiyongereye urujya n’uruza rw’abasirikare benshi bitwaje intwaro ziremereye ndetse ziri kugera muri aka gace zoroshwe amahema.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko Leta y’u Burundi yohereje Abasirikare benshi ndetse n’Imbonerakure ku mupaka n’u Rwanda kuva hafatwa umwanzuro wo gufunga imipaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda. Ndetse amakuru avuga ko aba basirikare bashyizwe ku nkombe z’ibiyaga bya Rweru na Cyohoha muri Komini ya Busoni na Bugabira.
Nk’uko SOS Media yabitangaje aba basirikare boherejwe muri utu duce bari gukorana n’Imbonerakure hamwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu kurinda imipaka ibahuza n’u Rwanda. Ndetse ngo mu minsi yashize umubare w’aba basirikare wakomeje kongerwa kandi bitwaje intwaro nyinshi ziremereye.
Umwe mu baturage batuye muri aka gace yabwiye itangazamakuru ati “Njye ubwanjye nabonye itsinda ry’abasirikare bitwaje za mitrailleuses. Mu ishyamba kimeza rya Murehe rigera mu Rwanda, hari amakuru y’izindi ntwaro ziremereye zitwikiriwe n’amahema n’ibyatsi. Birasa no kwitegura intambara.”
Uyu muturage yakomeje avuga ko kuri ubu bidashoboka kwinyuza muri ibi bice uko wiboneye kose “Mbere byari byoroshye kuva muri zone ya Gatare muri Komini ya Busoni kugera muri Zone ya Gisenyi cyangwa kugera gusa ku muhanda wa kaburimbo uhuza u Burundi n’u Rwanda. Ariko uyu munsi, duhatirwa gukora urugendo rw’ibirometero makumyabiri mu gihe inzira ya bugufi yashoboraga kuba munsi y’ibirometero icumi.”
Umwuka mubi hagati y’u Burundi n’u Rwanda kwiyongera ubwo Leta y’u Burundi yafataga umwanzuro wo gufunga imipaka yose ihuza iki gihugu n’u Rwanda nyuma yo kurushinja guha ubufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.