Byinshi wamenya ku cyaha gikomeye cyatangiye gushinjwa uwatangaje ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda

Nyuma y’igihe kinini umwarimu witwa Hakizimana Innocent wo mu Karere ka Nyabihu atangaje ko aziyamamariza kuyobora igihugu cy’u Rwanda, hari amakuru avuga ko abayobozi b’ikigo yigishaho bamugeretseho kuzana amacakubiri muri bagenzi be.

Amakuru avuga ko ku wa 2 Gashyantare 2024, Hakizimana Innocent yakiriye ibaruwa imusaba gutanga ibisobanuro by’uko ashinjwa gutuka mugenzi we w’umwarimu witwa Ukwisanga Jean de Dieu, bivugwa ko yamubwiye ngo “Ubwenge bwe bureshya uko areshya.”

Umuyobozi wa GS REGA ADEPR, Musabimana Odette muri iyo baruwa yagaragaje ko uyu  yasuzuguye mu ruhame bagenzi be ndetse ngo yagaragaje ko badashoboye kwigisha. Ikindi Hakizimana ashinjwa ni ukuzana amacakubiri mu bandi, aho yavuze ko “Umuyobozi yubatse akazu mu kigo cy’ishuri.”

Mu kiganiro Hakizimana Innocent yagiranye na UMUSEKE yahakanye ibi ashinjwa avuga ko babimugeretseho nyuma yo kumva ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda. Ati “Ikibazo banshinja, ntabwo ari hariya cyatangiriye mu karere ka Nyabihu. Ibibazo byatangiye muri Nyakanga 2023, ubwo navugaga ko nzatanga kandidatire yo kuyobora igihugu, nk’umunyarwanda wigirira ikizere.”

Hakizimana akomeza avuga ati “Kubera ko hariya abayobozi bashyirwaho bavuye mu muryango wa FPR, nange nabaga mu muryango wa FPR. Nahise nibasirwa n’ubuyobozi bw’ikigo. Aba arambajije ngo ese ibintu biri kuvugwa  ko uzatanga kandidatire kandi dufite umukandida umwe Perezi Kagame, ni gute wavuze ko nawe uziyamamaza? Ndamusubiza ngo kwiyamamaza, ni uburenganzira bw’umunyarwanda udafite umuziro.”

Uyu akomeza avuga ko Umuyobozi w’Ikigo yahise amubwira ko ingaruka aza kuzibona. Ati “Umuyobozi w’ikigo cya GS Murambi nigishagaho, yahise ambwira ngo ingaruka urazibona mu kanya bitarenze n’icyumweru.”

Avuga ko bidatinze umuyobozi w’ikigo yahise amurega ku muyobozi w’Akarere, bahera aho batangira kumuhimbira ibyaha. Ati “Ubwo twari turi gusoza umwaka wa 2023, noneho icyo gihe bahita bategura ngo hari abarimu bakoze amakosa, bari gushaka kubahimbira ibyaha, ariko ni jye bari bagamije.”

Inkuru Wasoma:  Leta y’u Burundi yasobanuye impamvu yihutiye gufunga imipaka n’u Rwanda mbere ya RDC bihora mu ntonganya

Hakizimana Innocent avuga ko icyo gihe ubuyobozi bw’Akarere bwamushinje gusuzugura ubuyobozi bw’Ikigo, no gukererwa ku kazi gusa ko akavuga ko ibyo byaje ari uko amaze gutangaza ko aziyamamaza kuba Perezida w’igihugu cy’u Rwanda. Uyu yakomeje asobanura ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma cyane ko nta baruwa n’imwe yandikiwe yihanangirizwa.

Uyu avuga ko yafashe ibyo umuyobozi w’Akarere yari yatangarije mu nama, abishyira  ku rubuga rwa X maze bigera ku nzego z’indi , bituma Meya w’Akarere yitaba. Ati “Noneho ako ka videwo ngashyize kuri X, mu nzego zo hejuru biba ngombwa ko ajya kwisobanura. Kugira ngo yikure mu kimwaro yahise atumaho dosiye, bahita bansuzuma. Bari barampaye 86% mu manota y’imihigo, ahita ategeka ngo Hakiza mumuhe 69% kugira ngo n’atajurira, tumwirukane mu bakozi ba Leta.”

Uyu mwarimu yakomeje avuga ko yahise ajya kujurira muri komisiyo y’abakozi ba Leta ariko ngo ije gusuzuma ku kigo bimana ibimenyetso by’amafishi. Bidatinze kandi ngo bahise bamwaka amasomo yigishaga yakorwaga mu kizamini cya Leta mu rwego rwo gukomeza gushaka impamvu zo kumwirukanisha.

Yakomeje avuga ko yaje kwimurirwa gukorera kuri GS REGA ADEPR TTS ndetse ahabwa n’amanota  90% y’imihigo ariko atungurwa no kudahabwa amafaranga angana 120.000frw y’inyongera kimwe n’abandi ariko ngo ntiyabitindaho kuko kuva yatangira kuvuga ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda amaze guhura na byinshi yita ko ari akagambane.

Kugeza ubu ntacyo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buratangaza kuri ibi umwarimu abushyira mu majwi, icyakora uyu mwarimu we avuga ko ntakizamuhagarika kwiyamamariza kuyobora Repubulika y’u Rwanda.

Inkuru Wasoma:  Umugabo wakatiwe gufungwa imyaka itatu kubera urugomo ntafungwe ariko akarukomeza arasobanura ikibimutera

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved