Byinshi wamenya ku ikinamico y’uruhererekane “Imboni y’Ubuzima” yibanda ku buzima bwo mu cyaro -VIDEO

Ku wa 21 Ukuboza 2023, ni bwo igice cya mbere cy’ikinamico Imboni y’Ubuzima cyasohotse, gishyirwa ku rubuga rwa Youtube. Iyi ni Ikinamico y’uruhererekane ikaba imaze kwigarurira imitama y’abatari bake hano mu Rwanda cyane ko yigisha abantu ubuzima busanzwe ariko yibanda k’ubwo mu cyaro.

Uwihariko w’iyi kinamico, yerekana ubuzima bwo mu cyaro ntawe uhejwe kuko buri wese imyaka yaba afite yose yisangamo, ikinwa igaragaza ubuzima abahaturiye bahoramo, ibibateza imbere, ikagaragaza ingorane abahatuye bahura na zo mu gushaka ubuzima, ingorane abashakanye n’urubyiruko bahura na zo ndetse n’amahirwe azana no gukorana umwete no kuba inyangamugayo muri rubanda.

Museruka Jean D’Amour umuyobozi w’iyi kinamico akaba ari we uyandika, agatoza abakinnyi ndetse agatunganya amajwi yabwiye IMIRASIRE TV ko iyi kinamico bayihaye izina Imboni y’Ubuzima bashaka kwereka abantu uko ubuzima bwa buri munsi bumeze no gufasha buri muntu gukuramo isomo ryamufasha gukosora ibitagenda neza muri sosiyete.

Akomeza asobanura ko iyi kinamico yaba nk’imboni y’ijisho maze igafasha umuntu kureba, kuko imboni ni yo ifasha amuntu kureba, avuga ko iyi kinamico yareberera ubuzima bw’umuntu binyuze mu masomo bifuje ko buri wese uyirebye yayikuramo. Amagambo y’umwihariko atangira iyi kinamico aragira ati “Burya ubuzima butwereka byinshi, ariko buba buduhishiye byinshi kurushaho.”

Ubusanzwe amakinamico yose azwi akenshi usanga anyuzwa ku maradiyo na za televiziyo bigatuma yumvwa na benshi akamenyekana cyane, gusa Imboni y’Ubuzima iratandukanye kuko yo ica kuri Youtube gusa. Museruka avuga ko aho bigeze ubu ashimira Imana kuko abantu benshi bamugaragariza ko bayikunze nubwo inyuzwa kuri Youtube gusa.

Umubare w’abakurikira iyi kinamico ukomeje kwiyongera umunsi ku munsi ndetse nta gushidikanya ko iyi kinamico izakomeza gukundwa n’abantu benshi kuko irimo insanganyamatsiko idaheza abantu bose yaba abana, urubyiruko ndetse n’abakuru.

Inkuru Wasoma:  Burundi: Intambara hagati ya Natacha na Meili iri mu nzira.

Abakinnyi bakina muri iyi kinamico baturuka mu Turere dutandukanye, bakaba barahuriye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, aho bakora ibishoboka byose ngo bahane ibitekerezo byafasha kubaka muri sosiyete babinyujije mu ikinamico yabo ndetse kugira ngo igere ku bantu binger zose.

Reba igice cya mbere cy’Ikinamico Imboni y’Ubuzima

Inkuru Wasoma:  Wa mukobwa wagaragaye yambaye ikanzu ibonerana mu gitaramo yagejejwe imbere y’urukiko| menya ibyaha ashinjwa.

Abakinnyi bakina muri iyi kinamico baturuka mu Turere dutandukanye, bakaba barahuriye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, aho bakora ibishoboka byose ngo bahane ibitekerezo byafasha kubaka muri sosiyete babinyujije mu ikinamico yabo ndetse kugira ngo igere ku bantu binger zose.

Reba igice cya mbere cy’Ikinamico Imboni y’Ubuzima

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved