Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Umuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yemereye ubufasha umuraperi Bushali bagiranye ibiganiro nyuma y’uko uyu muhanzi agaragaje ko yifuza guhura na we ubwo yari abwiwe ko mubo yaririmbiye mu gitaramo cya Yago harimo na Minisitiri Dr Utumatwishima.
Bushali yatangaje ko ashaka guhura na Utumatwishima ku wa 22 Ukuboza 2023 ubwo yari amaze gutaramira abakurikiye igitaramo cya Yago ubwo ari kumurika Album ye yise ‘Suwejo’. Bushali yabwiye InyaRwanda ko mubo yaririmbiye atari azi ko harimo Minisitiri, avuga ko bimukoze ku mutima asaba ko bazahura. Nyuma yaho na Minisitiri abinyujije ku rubuga rwa X yagaragaje ko abyakiriye neza.
Uyu muhanzi yagize amahirwe yo guhura na Minisitiri kuri uyu wa 12 Ukuboza 2024, aho bagiranye ibiganiro ndetse uyu muhanzi yemererwa ubufasha ku muzingo yitegura gushyira hanze. Mu kiganiro bagiranye Bushali yabwije ukuri Minisitiri amubwira ko atari amuzi mbere y’igitaramo cya Yago ariko buriya ari igeno ry’Imana byagombaga kunyuramo ngo bahure.
Minisitiri Dr Utumatwishima yabwiye Bushali ko asanzwe ari umufana we ndetse ko asanzwe akurikirana ibikorwa bye bya hafi. Akomeza amubaza impamvu yatinze gushyira hanze umuzingo we yise ‘Full Moon’. Bushali yamusubije avuga ko hakirimo imbogamizi nke ariko ari kureba uko bishoboka bikaza gukemuka vuba.
Minisitiri yabwiye Bushali ko yiteguye gufasha abahanzi na we arimo ndetse amwemerera ahantu ho kumurikira umuzingo we. Uyu muraperi ubwo yari avuye guhura na Minisitiri yabwiye itangazamakuru ati “Nishimiye guhura na Minisitiri, ni umuyobozi mwiza ndamushimiye kubw’umwanya we yampaye, n’inama yangiriye. Ubu nsigaranye icyifuzo kimwe cy’uko umunsi umwe nazahura na Perezida Kagame kuko ndamukunda cyane.”
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Umuhanzi, Dr Utumatwishima akomeza kugenda agaragaza ko akurikiranira hafi ibibera mu gihugu mu bikorwa by’urubyiruko, akanabashishikariza gukora cyane no kugira imishinga minini mu rwego rwo gukomeza gutegura ahazaza heza.