Byinshi wamenya ku mpano The Ben yahawe na mugenzi we Ommy Dimpoz iri muri Zanzibar bitungura benshi

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben n’umugore we Pamela, baraye bakoze ubukwe bw’akataraboneka muri Kigali Convention Center, aho bwari bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye, umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Tanzania Ommy Dimpoz yahaye uyu muryango ikibanza kiri muri Zanzibar, mu rwego ryo gushimangira umubano hagati yabo.

Ommy Dimpoz ni umwe mu bahanzi bitabiriye ubukwe bwa mugenzi we The Ben ndetse akaba amaze imyaka isaga 10 ari inshuti ye. Amakuru avuga ko yageze i Kigali ku wa Kane w’iki cyumweru, mu minsi ishize aherutse kubwira itangazamakuru ko ashaka kugira ibihe byiza mu mpera z’uyu mwaka mu gihe ari mu Rwanda.

Ubwo yari afashe ijambo mu birori by’ubukwe yavuze ko ari umwe mu bashimangira urukundo rwa Ben na Pamela. Yagize ati “Nishimiye kuba ndi hano ndetse nkaba ndi umwe mu bahamya b’umunsi w’aya mateka, ku bwa mukuru wanjye The Ben na mushiki wanjye Pamela, aba bombi ni inshuti yanjye, buri uko baje muri Tanzania ninjye ubakira.”

Inkuru Wasoma:  Niyo Bosco yigaritse inzu itunganya umuziki bari baherutse gusinyana amasezerano bataranakorana.

Ommy Dimpoz avuga ko yahagaritse gahunda zose yari afite mu mpera z’uyu mwaka birimo nk’akazi k’umuziki, akazi ke gasanzwe n’ibindi kugira ngo abe ahari ku munsi w’abo. Yavuze ko kandi adashidikanya ku rukundo aba bombi bafitiye Tanzania, ari na yo mpamvu yabageneye impano ya kimwe mu bibanza afite muri Zanzibar.

Uyu muhanzi mu gusoza ijambo rye, yahise asuhuza The Ben, Pamela ndetse na Parain we ‘Jimmy’. Arangije abwira The Ben ati “Ndizera ko nawe uzabikora nkanjye” Dimpoz yavuze ko The Ben amaze kuba nk’umuvandimwe we kuko amufasha haba muri studio ndetse no mu buzima bwe busanzwe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved