Byinshi wamenya ku mugabo w’i Nyanza bivugwa ko yapfuye azize inyama ku bunani

Ku wa Mbere tariki 01 Mutarama 2024, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 wo mu Mudugudu wa Kigarama, mu Kagari ka Kibinja, mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, bikekwa ko yitabye Imana azize inyama yamunize ahera umwuka.

Uwahaye amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru yavuze ko uwo mugabo yatumiwe na mushiki we ngo aze basangire amafunguro k’umunsi mukuru w’ubunani, maze ubwo barimo bafata amafunguro yariye inyama imuhagama mu muhogo yanga kumanuka.

Uwatanze aya makuru avuga ko bakibibona bagerageje byibura kuyigarura ariko biranga, maze bahita bafata icyemezo cyo kumujyana kwa muganga, agezeyo ahita apfa. Nk’uko akomeza abivuga nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu wa Kabiri 02 Mutarama 2024. Kugeza ubu aya makuru ntabwo yari yemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza.

Ivomo: UMUSEKE

Inkuru Wasoma:  Umubyeyi w'i Kigali yabyaye uruhinja aruta mu bwiherero bw'ibitaro

Inkuru Wasoma:  Wari uzi ko hari amategeko ateganijwe ahana bariya bantu bagaragaza imyitwarire idasanzwe igihe basezerana mu murenge?

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved