Kuwa 1 mata buri mwaka witiriwe umunsi wo kubeshya, uyu munsi urihariye kandi abantu benshi barawizihiza cyane. Kuri uyu munsi habaho gutebya cyane mu bantu, kuburyo bigera n’aho umuntu abwira undi ikintu cya nyacyo kitarimo ikinyoma na mba, ariko ubwiwe akabifata nko kubeshywa kubera ko byitiriwe uyu munsi.  Urutonde rw’ibihugu bifite abakobwa babi ku isi ubudage ku mwanya wa mbere
Kuri uyu munsi usanga ufite itandukaniro cyane, kuko ubundi umuntu wabeshye baramuhana cyangwa se bakamurakarira, ariko uyu munsi ho abantu barabeshyanya bikabaviramo gusaabana cyane ndetse no kwisanzuranaho, gusa ntago ari abantu bose kuko hari n’ibihugu bitemera uyu munsi bigatuma usanga uyu munsi akenshi ukunda kuba hagati y’inshuti cyangwa se abantu begeranye bya hafi nk’uko happyday365 ibitangaza.
Impamvu nyamukuru umunsi wo kubeshya wizihizwa ntabwo izwi, gusa bikekwa ko uyu munsi washyiriweho gukwirakwiza ukuri, cyangwa se kuvuga ibinyoma bidafite ingaruka zibikurikira nyuma cyangwa se ukwicuza ariko byose bigakorwa mu buryo bwo kwishimisha.
Si uyu munsi gusa wizihiwa kuwa 1 mata, kuko hizihizwa n’umunsi mpuzamahanga wa karoti, umunsi wo kuzenguruka ibintu, umunsi mpuzamahanga w’ibintu by’agatangaza, umunsi mpuzamahanga w’imbeba ndetse n’umunsi mpuzamahanga wa vitamin C.
Mu kwizihiza uyu munsi ushobora kwishimana n’inshuti zawe ukina prank, mugaterana ubuse ariko mu buryo budateza ikibazo na kimwe ndetse ukaba wanahishurira abandi ibyo waba warababeshye mu minsi yashize. Gusa nanone mubyo ukora byose kuri uyu munsi wagakwiye kugaragariza abantu baba abo muri kumwe cyangwa se ababona ibyo ukora haba mu buzima busanzwe ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ingaruka zituruka mu kubeshya.