Constable Elie Ndatuje, umupolisi w’imyaka 36 y’amavuko usanzwe akorera mu ntara ya Alberta muri Polisi ya Canada (RCMP) arashinjwa ibyaha birimo guha Guverinoma y’u Rwanda amakuru y’ibanga, ndetse yahise atabwa muri yombi.
Uyu mupolisi yashinjwe n’Ubutabera bwa Canada ibyaha bibiri birimo kutubahiriza icyizere no gukoresha mudasobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ngo anashinjwa kutubahiriza ikizere binyuze mu gutanga amakuru y’ibanga yerekeye umutekano.
Ndatuje yatawe muri yombi ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nk’uko byatangajwe n’urwego akorera, RCMP yagize ati “Yinjiye muri sisitemu zibitsemo amakuru y’ibanga ya RCMP mu rwego rwo guha ubufasha igihugu cy’amahanga.”
Urukiko rw’i Alberta mu gace akoreramo rwasohoye inyandiko ivuga ko aregwa kohereza amakuru muri Repubulika y’u Rwanda akaba amakuru y’ibanga yo mu kigo cya Polisi ya Canada. Bitegenyijwe ko Ndatuje azagarurwa imbere y’ubutabera ku wa 11 Werurwe 2024.
Nyuma y’uko Polisi ya Canada yamenye ko uriya mupolisi yayinjiriye, yatangaje ko yakajije ingamba zo gucunga amakuru yayo ndetse ngo iperereza riracyakomeje ku byaha akekwaho.