Byinshi wamenya ku nzu idasanzwe y’i Kirehe bivugwa ko yubatswe n’abazimu mu masaha y’ijoro

Abaturage bo mu Karere ka Kihere, Akagari ka Nyabikokora, Umudugudu wa Rutonde hashize igihe kinini bavuga ko hari inzu yuzuye muri aka gace mu buryo bw’amayobera kuko yubatswe mu masaha y’ijoro ndetse yubakwa n’abantu batazwi ariko ngo abahagera bavuga ko bahasangaga abazimu b’abantu bitabye Imana ari bo barimo kuyubaka bashishikaye.

Abatuye muri uyu Mudugudu wa Rutonde bavuga ko babyukaga rimwe gusa bagasanga inzu iri hafi kurangira, nyamara nta mufundi cyangwa se undi mukozi bazi wahakoze. Icyo bazi n’uko hari igihe kimwe bazindutse babona inzu yuzuye rugikubita batazi ngo yubatse ryari, na bande.

Abaturanyi b’iyi nzu bivugwa ko yubatswe n’abazimu bahishuye ko hari igihe basangaga amazi yuzuye ikigega yavomwe bikabatangaza aho yavuye n’uwayavomye. Icyakora hari amakuru avuga ko hari abaturage banyura iruhande rw’iyi nzu bakabona bamwe mu bantu bazi bitabye Imana ngo bari kuhubaka, bajya kugira abo bahamagara ngo babereke ibyo babonye, bagasanga nta n’umwe uhasigaye.

Abaturage batuye muri aka gace baganiriye na BWIZA, Umwe ati “Ubwo nahanyuraga bwije, nabonye umwana wari waritabye Imana mubona arimo arubaka inzu, naratunguwe numva umutima umvuyemo. Ako kanya nahise niruka njya iwabo, ngezeyo mbabwira ko mbonye umwana wabo wapfuye. Barankurikiye turajyana, ariko twasanze nta n’inyoni itamba.”

Hari amakuru menshi avuga ko abatuye muri aka gace bakunda kubona abantu bapfuye bagarutse barimo barubaka iyi nzu, gusa bashaka guhamagara abandi ngo babereke ibyo babonye bagasanga kubibemeza biragoye mu gihe nta muntu wapfuye bahasanze ku giti cyabo.

Abaturage bakomeza bavuga ko amayobera yabaye menshi kuri iyi nzu kuko batazi neza abayituyemo. Umwe Ubwo yarimo atera intambwe ndende yiruka ubwo yari ageze hafi y’iyo nyubako yagize ati “Numva ngo habamo abarozi, ababamo ntabwo mbazi, bavuga ko ngo yubatswe n’abazimu n’ijoro.”

Inkuru Wasoma:  Musanze: Abaturage bakoreye ibidasanzwe umugabo wibye moto akayihisha mu rugo iwe

Nyamara abatuye muri iyi nzu bivugwa ko yubatswe mu buryo bw’amayobera batangaje ko ibyo aba baturage bandi bavuga ari ibihimbano. Iby’amarozi bashinjwa nabyo babiteye utwatsi bemeza ko ibivugwa byose baba babeshyera.

Umuyobozi w’umudugudu wa Rutonde ubwo yaganirana nitangazamakuru yavuze ko abantu batuye muri iyi nzu abazi neza kandi ibyo abaturage bavuga nta kimenyetso gifatika cyabyemeza ko ari ukuri. Maze aboneraho gusaba abaturage kumenya gushishoza neza amakuru yose babwiwe, kuko hari igihe uwo bitavugwaho usanga ari we ubikora.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubu uyu muturage abanye neza n’abaturanyi be, ndetse atanga n’igihamya cy’uko hari n’abo azi bahacumbitse kugeza ubu. Gusa yemeje ko hari ubwo abaturanyi baribamurakariye bamushija amarozi bituma ubuyobozi buhitamo kumucungira umutekano.

Ubwo yari abajijwe niba bajya baganiriza uyu muturage binuganugwa ko afite amarozi yavuze ko bigoye kuganiriza umuntu bavugaho ibyo bintu mu gihe we atabyemera. Ibi bivuzwe mu gihe abantu benshi batandukanye batuye mu Rwanda usanga batinya cyane agace ko mu Burasirazuba kuko usanga babashinja cyane ibintu by’amarozi.

Inkuru Wasoma:  Umugabo akurikiranweho kuniga umugore babyaranye kugeza amwishe

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved