Byinshi wamenya ku rugendo Butera Knowless avuyemo i Burayi

Kuva mu mpera za Werurwe 2024 kugeza ku wa 23 Mata 2024 Butera Knowless yari ari kubarizwa i Burayi, mu rugendo rwari ruvanzemo akazi, ikiruhuko no gusura inshuti n’abavandimwe.

Ubwo yari akigera i Kigali, Butera Knowless yabwiye IGIHE ko yagiriye ibihe byiza i Burayi, cyane ko wabaye umwanya mwiza wo kuruhuka kuri we ndetse aboneraho no gusura inshuti n’abavandimwe nubwo bitamubujije kugira imirimo imwe n’imwe y’umuziki ahakorera.

Ati “Nahagiriye ibihe byiza, byari umwanya wo kuruhuka, gusura inshuti n’abavandimwe nubwo bitambujije kugira ibikorwa bijyanye n’akazi nahakoreye nubwo aka kanya ntavuga ngo ni ibi cyangwa ibi ngibi.”

Nubwo atakomoje ku mishanga yakoreye i Burayi aho aherutse, Butera Knowless wari mu Bubiligi ahamya ko mu minsi iri imbere abakunzi be bazatangira kuyibona.

Ku rundi ruhande Butera Knowless yahishuye ko nyuma y’akaruhuko yafashe mu minsi ishize ubu akurikijeho ibikorwa byinshi nk’uko benshi mu bakunzi b’umuziki we basanzwe babimumenyereyeho.

Uyu muhanzikazi yavuze ko mu minsi iri imbere abakunzi be n’ab’umuziki w’u Rwanda bazatangira kubona ibikorwa bye bishya yaba iby’umuziki n’ibindi biwushamikiyeho.

Inkuru Wasoma:  General Benda yahishuye ukuri ku bivugwa ko yatandukanye n’umukunzi we kubera umubano wihariye afitanye na Eric Semuhungu

Byinshi wamenya ku rugendo Butera Knowless avuyemo i Burayi

Kuva mu mpera za Werurwe 2024 kugeza ku wa 23 Mata 2024 Butera Knowless yari ari kubarizwa i Burayi, mu rugendo rwari ruvanzemo akazi, ikiruhuko no gusura inshuti n’abavandimwe.

Ubwo yari akigera i Kigali, Butera Knowless yabwiye IGIHE ko yagiriye ibihe byiza i Burayi, cyane ko wabaye umwanya mwiza wo kuruhuka kuri we ndetse aboneraho no gusura inshuti n’abavandimwe nubwo bitamubujije kugira imirimo imwe n’imwe y’umuziki ahakorera.

Ati “Nahagiriye ibihe byiza, byari umwanya wo kuruhuka, gusura inshuti n’abavandimwe nubwo bitambujije kugira ibikorwa bijyanye n’akazi nahakoreye nubwo aka kanya ntavuga ngo ni ibi cyangwa ibi ngibi.”

Nubwo atakomoje ku mishanga yakoreye i Burayi aho aherutse, Butera Knowless wari mu Bubiligi ahamya ko mu minsi iri imbere abakunzi be bazatangira kuyibona.

Ku rundi ruhande Butera Knowless yahishuye ko nyuma y’akaruhuko yafashe mu minsi ishize ubu akurikijeho ibikorwa byinshi nk’uko benshi mu bakunzi b’umuziki we basanzwe babimumenyereyeho.

Uyu muhanzikazi yavuze ko mu minsi iri imbere abakunzi be n’ab’umuziki w’u Rwanda bazatangira kubona ibikorwa bye bishya yaba iby’umuziki n’ibindi biwushamikiyeho.

Inkuru Wasoma:  Amafoto: Alliah Cool yishyuriye imiryango 50 y’abakobwa batewe inda zitateguwe mituweri.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved