Nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi, Sandvikens IF yasheshe amasezerano yari ifitanye na rutahizamu w’Umunyarwanda Byiringiro Lague.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Mutarama 2025, ni bwo iyi kipe yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède, yatangaje ko uyu mukinnyi yifurijwe ishya n’ihirwe nyuma yo gutandukana.
Yagize iti “Sandvikens IF na Lague Byiringiro bafashe umwanzuro wo gusesa amasezerano hakiri kare. Tugushimiye mu gihe wari mu ikipe ya Sandvikens IF ndetse no kukwifuriza amahirwe aho uzakomereza.”
Muri Mutarama 2023, ni bwo Sandvikens IF yari mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède yatangaje Byiringiro Lague nk’umukinnyi wayo mushya mu myaka ine yari igiye gukurikiraho.
Nubwo atandukanye na yo habura indi myaka ibiri, ari mu bakinnyi bayifashije gutwara igikombe cya Shampiyona y’iki cyiciro ndetse ihita ijya mu cya Kabiri.
Muri iyi kipe asizemo mugenzi we Mukunzi Yannick, wongereye amasezerano mu Ugushyingo 2024, kandi amaze igihe kinini adakina kubera ikibazo cy’imvune.